Image default
Imikino

Mu mateka niwe uhenze Brentford ariko aramara umwaka atayikiniye

Igor Thiago Nascimento Rodriguez w’imyaka 23 ukomoka muri Brazil uherutse kugurwa n’ikipe ya Brentford yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza nk’umukinnyi wa mbere wayihenze bikaba biteganyijwe ko atazakinira iyi kipe mu gihe cy’umwaka wose kubera imvune yagize.

Uyu mukinnyi yaguzwe mu ikipe ya Club Brugge yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi ku mafaranga asaga miriyoni 33 z’amayero iyi kipe itari yarigeze kuyatanga ku mukinnyi umwe mu mateka, uwo iyaguze birangiye avunitse imvune ikomeye mu ivi mu mukino wa gicuti Brentford yatsindagamo AFC Wimbledon ibitego bitanu kuri bibiri akaba azamara igihe cyingana n’umwaka ari hanze y’ikibuga.

Uyu musore wakiniye Club Brugge umwaka w’imikino umwe akayitsindira ibitego 18 mu mikino 34 biteganijwe ko azagaragara mu ikipe ye nshya ya Brentford FC mu mwaka w’imikino utaha.

Related posts

Amakipe azaserukira imigabane aturukamo mu gikombe cy’isi yamaze kumenya amatsinda azakiniramo.

Mugisha Alpha

Old Trafford nshya izaba iteye ubwoba

Mugisha Alpha

Antony Taylor ahorana udushya

Mugisha Alpha

Leave a Comment