Image default
Amakuru

Insengero zitujuje ibisabwa  zikomeje gufungwa! Ni uwuhe mwifato ukwiriye abakristo mu bihe nk’ibi??

Kugeza le 02/08/2024,Hari hamaze kubarurwa insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu zimaze gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.

SI insengero gusa kuko hashyizwe hanafunzwe ubutayu n’ubuvumo bwasengerwagamo doreko akenshi Aho hantu nko mu misozi,mu mashyamba  Ndetse no mu mazi hagiye hagarahara umubare munini w’abapfiriyemo,abibwe Ndetse n’abahakuye amasezerano y’amahuri atazigera asohora.

Holyrwanda yateguye imyifato 5 ikwiye abakristo mu gihe nk’iki:

1.Kwirinda ibihuha no gucisha makeya: Iyo uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga,nka Facebook,Instagram na YouTube,usanga hari abantu batangaza amakuru atandukanye adafitiwe gihamya ku ifungwa ry’insengero hagamijwe gukurura ababakurikira(views) nk’umukristo akwiye kwirinda kugwa muri uyu mutego. Ijambo ry’Imana rgira riti”Kuva 23:1

 “Niwumva inkuru y’impuha ntukayamamaze, ntugakoranire mu ntoki n’umunyabyaha gusezerana guhamya ibinyoma.

2. Gusengera mu kuri no mu mwuka:Iyo usomye muri  Luka 22:40 hagira hati”

 Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.” Muri ibi bihe umukristo asabwe kwihererana n’Imana agasenga Kandi akiringira Imana.Birashoboka ko wateraniraga hafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa,nyamara ntangingo ikurengera iguha uburenganzira bwo kudasenga.Ushobora gusengera mu rugo iwawe ukanateranira mu nsengero zujuje ibisabwa.

3.Kubaha amabwiriza y’abayobozi: Kuba leta yarashyizeho  n’amabwiriza n’ibipimo fatizo by’uko insengero n’imisigiti bigomba kuba bimeze ni impuhwe n’urukundo leta ifitiye abaturage kuko nk’uko ijambo ry’Imana ribigaragaza,umuntu w’imbere n’umuntu w’inyuma Bose bagomba gutera imbere.Niyo mpamvu kuvuga ngo ubugingo burarinzwe umubiri urwaye amavunja Yaba Ari ubuyobe.Ikindi hagiye hagaragara infu z’abantu baguye mu butayu no mu buvumo.Niyo mpamvu rero niba ubuvumo bufunzwe usabwe kumvira Ubuyobozi uhasengera ahabugenewe.

Tito 3:1

 Ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose.

4.Gufatanya n’umuyobozi bw’amatorero gushyira mu bikorwa amabwiriza kugirango insengero zizafungurwe: Hari ikorasi igira iti”Sinzicara abandi babiba.Niba itorero usengeramo rifungiwe imiryango kubera kutuzuza ibisabwa I.e.Isuku n’ibindi,usabwe gukora mu butunzi bwawe ukifatanya n’abandi kugirango rwa rusengero rufungurwe.Kuko ruriya rusengero ejo nirufungurwa hari abazabwirizwa ubutumwa bwiza bakizwe nawe ubone umugisha.

5.Kutirema ibice: Umukristo nyawe akwiye kuba icyitegerezo muri byose akirinda ,akarangwa n’urukundo .Ikindi akwiye kuzibukira inyigisho zicamo ibice itorero n’igihugu muri rusange nk’uko byagaragaye kuri bamwe Ndetse biba intandaro yo guhagarikwa Kwa rimwe mu matorero ya gikristo .Paulo yigeze kubaza abagize itorero ry’I Korinto ati” 1 Abakorinto 1:13

Mbese Kristo yagabanijwemo ibice? Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo?

Birakwiye ko buri wese yisuzuma akininira kugirango atagirwaho n’urubanza

Related posts

Umuramyi PEACE HOZY, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya “HOZANA”

Nyawe Lamberto

Ese koko, Apotre Dr Paul Gitwaza ni muntu ki?Ngaya amwe mu mateka ye yatumye aba uwo ari we, Uyu munsi

Nyawe Lamberto

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki, ngo tujye gutaramira mu gitaramo cya “Family of Singers Choir”

Nyawe Lamberto

Leave a Comment