Image default
Imikino

Cyera kabaye Pepe asezeye umupira

Nyuma y’uko myugariro Kepler Laveran de Lima Ferreira uzwi nka Pepe w’imyaka 41 wamenyekanye mu makipe nka Real Madrid yo muri Esipanye na FC Porto yo muri Portugal yakinagamo kuri ubu,yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga aho yasezeweho na benshi barimo Cristiano Ronaldo bakinanye igihe kinini wamusezeye mu magambo meza cyane.

Kuri uyu wa 8,kanama nibwo uyu mukinnyi yatangarije isi n’abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abamukunze muri rusange ko asezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’uko abiciyemo amarenga ubwo ikipe ye y’igihugu cya Portugal gisezerewe mu mikino y’igikombe cy’uburayi Pepe akagaragara arira cyane asezera ku bafana ndetse anagaragara asezera kuri bagenzi be bije kurangira abitangaje byeruye ko nyuma y’imyaka 23 akina nk’uwabigize umwuga, aho yakiniye amakipe nka Maritimo yo muri Portugal yatangiriyemo urugendo twe nk’umunyamwuga kuva 2001-2007, yerekeza muri Real Madrid ayikinira imyaka icumi kugeza muri 2017 yerekeza mu ikipe ya FC Porto.

Uyu mugabo wavukiye mu gihugu cya Brazil akaza guhabwa ubwenegihugu bwa Portugal yakinanye kandi aba inshuti ya Cristiano kuva bakiri bato cyane mu ikipe ya Sporting Lisbon Cristiano akaba yamusezeye mu magambo yuje icyubahiro n’amarangamutima Aho yagize ati“nta magambo nabona yasobanura uwo uri we kuri njye nshuti yanjye, twatsindiye buri kimwe cyashobokaga mu kibuga gusa ikiruta byose ni ubushuti n’icyubahiro nkufitiye, urihariye muvandimwe kandi warakoze”.

Cristiano na Pepe mu mwaka wa 2002

Related posts

Mbappe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Madrid

Mugisha Alpha

Lucas Vasquez na Real Madrid bakomeje kuba umwana n’umubyeyi.

Mugisha Alpha

Southampton ibonye umukinnyi mwiza

Mugisha Alpha

Leave a Comment