Image default
Imikino

Nyuma y’igihe kitari gito De Gea asubiye mu kibuga

Umunyezamu mpuzamahanga David de Gea Quintana wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United na Atletico Madrid yabonye ikipe yerekezamo nyuma y’igihe kirenga umwaka atandukanye na Manchester United mu mwaka ushize wa 2023.

Uyu mukinnyi wakiniye Manchester United imikino 545 kuva mu mwaka wa 2011 akaba yaratwaranye nayo shampiyona imwe, UEFA Europa league, FA cup,na Calabao cup ebyiri ubu yamaze kumvikana n’ikipe ya Fiorentina yo mu Butaliyani kuyerekezamo ku masezerano y’umwaka umwe uzongerwaho undi umwe mugihe iyi kipe ishimye urwego azanikaho.

Uyu mugabo w’imyaka 33 utarahiriwe n’ingoma ya Erik Ten Hag kuko yashinjwe kutamenya gukinisha bagenzi be n’amaguru gusa ku kijyanye no gukuramo imipira byo abenshi bavuga ko yari mu beza isi ifite, ubu ahanzwe amaso na benshi bibaza niba akiri ku rwego bamuherukagaho.

Related posts

Ni ibitangaza gusa ku masezerano Chelsea iri guha abakinnyi bayo

Mugisha Alpha

Aston villa yituye umukinnyi wayo amasezerano

Mugisha Alpha

CAF yatanze ibihembo ku bahagarariye Africa neza

Mugisha Alpha

Leave a Comment