Image default
Imikino

Manchester united ihahiye rimwe

Abakinnyi babiri mpuzamahanga baguzwe na Manchester United bose bava mu ikipe imwe ya Bayern Munich yo mu Budage aribo Noussair Mazraoui w’umunya Morocco na Matthijs De Ligt w’umuholandi bamaze gukora n’ikizami cy’ubuzima mu mugi wa Manchester kuri uyu wa 12, kanama.

Noussair Mazraoui wakiniraga Bayern Munich wasinyiye Man U.

Noussair Mazraoui kuri ubu afite imyaka 26 ukina yugarira anyuze ku ruhande rw’iburyo n’ibumoso akaba ahakina iyo bibaye ngombwa, uyu musore akaba yarakuriye mu gihugu cy’Ubuholandi n’ubwo akinira igihugu cya Morocco ababyeyi be bakomokamo akaba yarageze muri Bayern mu mwaka wa 2022 yayikiniye imikino 55 ayitsindira igitego kimwe atanga imipira umunani yavuyemo ibitego.

Matthijs De Ligt werekeje muri Man U

Matthijs De Ligt kuri ubu afite imyaka 25 akaba akina mu bwugarizi bwo hagati, yageze muri Bayern mu mwaka wa 2022 avuye mu ikipe ya Juventus yari amazemo imyaka itatu kuko yayigiyemo mu mwaka wa 2019, uyu musore akaba yarakiniye Bayern imikino 73 ayitsindira ibitego bitanu atanga n’umupira umwe wavuyemo igitego.

Aba bombi baguzwe agera kuri miriyoni zisaga 60 z’amayero aho Matthijs De Ligt yaguzwe menshi agera kuri miriyoni 45 naho Mazraoui akagurwa 15 bose ni ku masezerano y’imyaka itanu bakinira iyi kipe bakaba babisikanye na myugariro w’umwongereza Aaron Wan-Bissaka werekeje muri West Ham.

Related posts

Antony Taylor ahorana udushya

Mugisha Alpha

Haruna yagarutse gukina mu Rwanda

Mugisha Alpha

Ruben Amorim yageze i Manchester

Mugisha Alpha

Leave a Comment