Image default
Amakuru

Igiterane  Rabagagirana Rwanda Cyagarutse ku nshuro ya kabiri hatumirwa abakozi b’Imana bakunzwe

Iki giterane ngarukamwaka cyateguwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Eglise Vivante kabuga ryitwa TRUE VINE WORSHIP TEAM rifatanyije n’itorero Eglise Vivante Kabuga

True Vine Worship Team yateguye iki giterane
True Vine Worship Team izaririmba muri iki giterane

Aganira n’ikinyamakuru HolyRwanda.com,Ndayishimiye Celestin Umuyobozi w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Eglise Vivante kabuga  True Vine Worship Team yavuze ko intego yiki giterane ari ukongera kugarura ububyutse mu mitima y’abanyarwanda bakarabagirana nkuko izina ry’igiterane rivuga

Kuri iyi nshuro muri iki giterane hatumiwemo abakozi b’Imana barimo Bishop Gataha Straton, Faith Kivuye n’Abashumba ba Eglise Vivante Kabuga Bishop Deo Gashagaza na Pastor Christine

Bishop Straton Gataha azabwiriza muri iki giterane
Pasteur Faith Kivuye uzabwiriza muri iki giterane

Hatumiwe kandi n’abaramyi barimo Gaby Kamanzi,Christian Irimbere na Worship Team Vivante Rebero

Umuramyi Gaby Kamanzi azaririmba muri iki giterane
Umuramyi Jean Christian Irimbere azaririmba muri iki giterane

İki giterane kizabera kuri Eglise Vivante ya Kabuga,kizamara iminsi 3 kuva  kuwa 5 tariki 16 Kanama 2024,kuwa 6 no kucyumweru, Aho kizajya kiba buri munsi kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (5pm)  kugeza saa mbiri z’umugoroba (8pm)

Producer Camarade ibumoso n’umuhanzi Janvier Kayitana abaririmbyi ba True Vine Worship Team

Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu kubatazabasha kugera kuri Eglise Vivante Kabuga aho kizabera bashobora kugikurikira live kuri youtube channel ya TRUE Vine Worship Team

Ndayishimiye Celestin Umuyobozi w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Eglise Vivante kabuga  yatumiye abantu bose ngo bazaze bumve ibyo Imana yabateguriye.

Related posts

Umuramyi Samuel E Nyuma yo guhembura imitima ya benshi mu ndirimbo Jehovah Shama yatangiye ubundi buryo bushya bw’ivugabutumwa

Christian Abayisenga

True Promises Ministries yateguje igitaramo gikomeye yise “True Worship Live Concert”

Nyawe Lamberto

Urukundo rukomeje kuganza hagati y’ umuramyi Rene n’umugore we Tracy Agasaro wa RBA

Christian Abayisenga

Leave a Comment