Image default
Imikino

Tonali mu nzira zigaruka mu kibuga

Umusore ukinira Newcastle United yo mu bwongereza Sandro Tonali w’imyaka 24 ari mu nzira zigaruka mu kibuga nyuma yo guhagarikwa mu mupira w’ababigize umwuga nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukina imikino y’amahirwe izwi nka Betting.

Kuri uyu wa 15, kanama nibwo ikipe uyu musore akinira ya Newcastle United ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram yatangaje ko umusore wayo ari kwitegura kugaruka mu ikipe yifashishwa mu mikino vuba aha, ni amagambo yanditse igira iti” ubu noneho twatangaza ko Sandro Tonali azagaruka mu bandi bakinnyi ku italiki 28 z’ukwamunani nyuma y’uko amezi icumi yahagiritswe azaba arangiye”.

Uyu musore yaje muri Newcastle mu mwaka wa 2023 mu mpeshyi aturutse mu ikipe ya AC Milan kuri miriyoni zisaga 70 z’amayero, yari yitezweho gufasha iyi kipe ya Newcastle mu mikino ya champions league nubwo bitagenze neza akaza guhamwa n’icyaha cyo gusheta ku mikino harimo n’iyo yakinnye akiri mu gihugu cy’ubutaliyani.

Related posts

Muhozi Fred mu mwambaro mushya w’ikipe ikomeye

Mugisha Alpha

Alda Guler yasubije mu buryo bwatangaje benshi

Mugisha Alpha

Police FC ikomeje kwiyubaka

Mugisha Alpha

Leave a Comment