Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Nigeria Stanley Nwabali w’imyaka 28 usanzwe afatira ikipe yo muri Afurika y’epfo mu kiciro cya mbere Chipper United ntabwo anezerewe nyuma yo kuvugwa mu makipe bikarangira atayagiyemo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Goal.com kiravuga ko umunyezamu mpuzamahanga Stanley Nwabali nyuma y’uko amakipe yavugwagamo ko yakerekezamo harimo na Kaizer Chiefs yaguze Ntwali Fiacre ntirebe uyu musore w’umunya Nigeria cyane ko yari anahenze,uyu musore kandi byaje kwanga kuba yajya mu ikipe ya Orlando Pirates.
Ibi bihe byombi uyu musore ari kunyuramo byo kuba amakipe yakabaye amugura birangira atamuguze akishakira abandi biri kumubabaza cyane ko ashaka ikipe ikina imikino nyafurika.