Ubusanzwe Intumwa y’Imana Dr. Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse taliki ya 15 Kanama mu mwaka w’ 1971, akaba bucura mu muryango w’abana bagera kuri barindwi. Ababyeyi be ni Pastor Andrew Kajabika, witabye Imana mu 2012, ndetse na Lea Nyirabasabaga, witabye Imana mu mwaka wa 2021, Imana ibakire mubayo.
Intumwa Dr Paul Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisitu mu mujyi wa Uvira ho mu giturage cya Bijombo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Se umubyara ari mu bantu babaye abakirisitu babwirijwe n’abamisiyoneri baba Suwisi, nuko yamureze kuba uwo Imana ishaka. Gitwaza yakiye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe afite imyaka 9, abatizwa mu mazi menshi afite imyaka 12 ndetse yuzura na Mwuka Wera, atangira kubwiriza afite imyaka 14.
Amaze kugira myaka 16 y’ amavuko Gitwaza yaje kugira inzozi zikomeye ziri mu zatumye ubuzima bwa benshi buhinduka, aho Imana yamuhaye ihishurirwa ryo kubaka Ubwami bw’Imana ku isi yose. Se umubyara yamufashije kugera kurizo nzozi aho yamubitsemo imbuto idashobora guhindurwa n’ibihe.
Dr.Gitwaza yize amashuri yisumbuye mu cyaro cy’iwabo i Bujombo aho ku myaka 18 ari bwo yavuye iwabo akajya gukomeza kaminuza nk’uko Holyrwanda tubikesha urubuga rwa Wikipedia. Aho yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Kisangani muri(DRC Congo) yiga mu ishami ry’ibijyanye no kwita ku bimera kwita. Imana yaje kumuha ihishurirwa ko agomba kuba umusirikare wa Yesu Kristo igihe cyose ku isi, kuko azigisha ku isi yose agategura umugeni wa Yesu Kristo. Mu riyi Kaminuza yahahuriye n’abandi bana b’abapasiteri bakunda gusenga, ibyamufashije kujya abwiriza ubutumwa bwiza bw’Umwami Imana no muri iki Kigo.
Nyuma yo kurangiza amashuri ye ya kaminuza muri 1993, yavuye muri Kisangani yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yateguraga urugendo rwe rwo gukomeza kwiga ibijyanye n’indege muri Australia.
Nyuma yo kugera muri Kenya, yakomeje kujya yigisha ijambo ry’Imana ku mihanda, muri za bus ndetse n’ahandi henshi. Muri icyo gihe ni bwo yaje kongera kugira ihishurirwa ko igihe cye, cyo gutangira umurimo w’Imana cyageze, kandi agomba kujya kuwutangirira mu Rwanda.
Apotre Gitwaza yaje kuva muri Kenya aza mu Rwanda taliki 1 Ukwakira mu 1995. Byari nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Akigera mu Rwanda, yajyaga ajya gusenga ku itorero Inkuru Nziza muri Kigali akigisha abantu inyigisho z’isanamitima ndetse no kubabarira.
Yagize amahirwe yo kongera kuhahurira n’abandi banyarwanda babanye muri kaminuza ya Bijombo, barimo n’uwitwaga Nyinawingeri Angelique wari umukobwa muri icyo gihe akaba ariwe wamufashije cyane kuko yandikaga iyerekwa rya Gitwaza akagenda abitanga mu bantu benshi
Gitwaza yashinze amatorero ya Zion Temple arenga 123 mu bihugu bitandukanye nko muri Afurika ni mu Rwanda, Burundi, Kenya, Congo, Tanzania na Uganda, aho yashinzemo imiryango 12 iba igize buri torero abereye umuyobozi.
Apotre Paul Gitwaza yashinze imiryango itandukanye, harimo Authentic world ministries, yashinze Radio na Television Authentic (bisigaye byitwa Radio 0 na OTv), yashinze amavuriro ndetse n’imishinga ifasha abapfakazi n’imfubyi ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye…
Apostle Dr Paul Gitwaza yashakanye na Angelique Gitwaza babyarana abahungu batatu: Elisha, Luke na Davide, abo bahungu bose bavukiye mu USA na Belgian.
Uyu mugabo uramutse uvuze ko ari umwe mu bavugabutumwa bakomeye ku rwego rw’isi ntiwaba ubeshye, kubera ko yamamaye cyane mu kwigishiriza kuri televiziyo zitandukanye, ndetse n’amaradiyo hamwe no mu biterane bikomakomeye byo hirya no hino ku isi. Ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda, Afrika no ku Isi, bitewe n’inyigisho ze ziryohera benshi, aho ziba zisobanura neza Bibiliya.
Dr. Paul Gitwaza Ni Umuyobozi Mukuru w’itorero rizwi nka ZION TEMPLE CELEBRATION CENTER/ AUTHENTIC WORLD MINISTRIES ku rwego rw’isi, sibyo gusa kuko hari n’andi matorero menshi akorera hirya no hino mu bihugu bitandukanye by’ isi, yakomotse kuriri abereye umushumba.
Gitwaza Akora ibikorwa byinshi binyuranye bifasha abatishoboye aho yaje gushinga ikigo nderabuzima cya Betsaida, ibigo by’amashuri birimo amashuri y’inshuke n’abanza ya Authentic academy, ndetse na kaminuza y’iyobokamana (Authentic University).
Itorero (Zion Temple)rikaba itorero ryambere yashinze mu Rwanda, rihererye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro ho mu Murenge wa Gatenga, akagari ka Ngoma. Ni itorero rimaze gukwirakwiera no mu turere twose tw’igihugu muri Afurika, Uburayi, America ndetse no muri Aziya.
Dr Paul Gitwaza Azwiho cyane mu gutegura igiterane ngaruka mwaka cyitwa Afrika Haguruka, cyitabirwa n’abakozi b’Imana bo mu matorero atandukaye yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.