Image default
Amakuru

Umuramyi Samuel E Nyuma yo guhembura imitima ya benshi mu ndirimbo Jehovah Shama yatangiye ubundi buryo bushya bw’ivugabutumwa

Uyu muramyi ufite inkomoko mu Rwanda ariko kuri ubu utuye muri Amerika ubu buryo bushya yatangiye ni ubwo gufata amashusho arimo aramya anahimbaza Imana imbonankubone (Live session of praise and worship) maze akabisangiza abamukurikira kuri youtube channel ye no ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Yaganiriye n’ikinyamakuru Holy Rwanda maze agerageza gusubiza ibibazo by’ingenzi yabajijwe kuri iyi gahunda nshya.

1. Uraho neza Samuel?

Ndaho ndashima Imana muri byose,

2. Amakuru?

Amakuru nimeza umwami aracyaturindiye Mumurimo yaduhamagariye wokuramya no kumuhimbaza,

3. Watangiye session yo kuramya no guhimbaza niki cyatumye uyitangira?

Nabonye beshi bakunda uko ndirimba muri community abeshi bakampamagara bigacika nkasanga naririmbye ubundi nibyo byanjye, rero beshi bagiye bansaba kuba nakora nka live worship session kugira ntajya mbyihererana nabo bagire icyo bazajya bahora bumva umwami Mana akabibaheramo umugisha, nanjye nza kubitekerezaho neza nsanga umugisha wanjye uva mukuririmba noneho mfata umwanzuro wuko iyi migisha nayisangira nabakinzi ishuti nabavandimwe babashe kuruhurwa nindirimbo binyuze mumajwi,

4. Indirimbo wakoze ni izihe?

indirimbo nakoze ni nyishi harimo 1.Ntidufite gutinya, 2.Wakuabudiwa, 3.Yesu urankunda, 4.Ingoma Yawe, Uri mwiza, 5.Urakwiriye gushimwa, 6.Kimbilio ni wewe bwana,

4.Ese uzakomeza kuyikora?

Nzakomeza kuyikora kuko niho umuhamagaro wanjye uri n’imigisha myishi nyikura mugukorera Imana binyuze mundirimbo,

5. Ni ubuhe butumwa waha abakunzi bawe n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana?

Nabashishikariza gukomeza gukurikirana ibikorwa byanjye kuko mfite byishi byo kubagezaho kandi bigahumuriza imitima yabo bakabasha nokubisangiza abandi tugakimeza kwamamaza ubutumwa bwiza kandi nkabibutsako tugeze mubihe bigoye tugomba gukora cyane duharanira guhindurira beshi kuwiteka

Nkababwirako mbakunda nibitekerezo, ibyifuzo byabo ndabyumva uwiteka abagirire neza

Live Worship Session yatangijwe na Samuel E

Umuramyi Samuel E ni umuramyi Imana yahaye impano idasanzwe yo kwandika indirimbo nziza zihembura imitima y’abazumvise ndetse ikaba yaranamuhaye impano yo kuririmba neza. Uyu muramyi yanyuze mu makorali atandukanye akunzwe mu gihugu cy’u Rwanda

Related posts

Rev Pst Dr Antione Rutayisire yageze muri Canada aho bagiye kumara amasaha 8 baramya bakanahimbaza Imana

Christian Abayisenga

Dj Brianne yafashe umwanzuro  ukomeye kuruta indi mu buzima bw’umuntu,Rev Dr Rutayisire amuha ubutumwa

Editor

USA:Itsinda ribarizwamo Aime Frank ryazamuye ibendera ryo kunesha mu ndirimbo”Ngwino Usange Yesu”

Editor

Leave a Comment