Image default
Imikino

Kuri APR FC ngo umwarabu ararye ari menge

Ikipe ya APR FC yashimishije abakunzi bayo ndetse na burimuntu ukunda umupira w’amaguru muri rusange itsinda ikipe ya Azam FC inayisezerera ku kinyuranyo cy’igitego kimwe mu mikino ya CAF Champions league 2024.

Ni mu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 24,kanama wahuzaga ikipe ya APR FC ihagarariye uRwanda na Azam FC ihagarariye Tanzania mu mikino nyafurika y’ababaye abambere I wabo gusa Azam yo yaje nk’iyabaye iya kabiri iwabo kuko Tanzania ihagararirwa n’amakipe abiri muri CAF Champions league, ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi gusa APR iza kwinjiza ibitego bibiri ku busa bwa Azam FC, ibitego bya Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 45 na Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda watinze igitego ku munota wa 62.

Uyu mukino wabanzirijwe no guterana amagambo no gusererezanya hagati y’abafana ba Rayon sport n’aba APR FC aho abarayon batatinye kwerekana ko bari inyuma ya Azam ndetse banabyerekanye bayiririmba kumunsi wo kuwa gatanu nyuma y’umukino bari bamaze kunganyamo n’ikipe y’amagaju aho baririmbye bagira bati “Azam yacu,Azam yacu” abafana ba APR nabo nyuma yo gutsinda uyu munsi babishimyeho baririmba bati “Amagaju,Amagaju”.

Izi kipe zombi zizakurikizaho umukino wa shampiyona y’urwanda uzazihuza zikicyiranura dore ko abakunzi bazo bavuga ko Ari umukino uzagena niba Rayon sport igifiye byinshi byo kuvuga ku gikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Related posts

Tonali mu nzira zigaruka mu kibuga

Mugisha Alpha

Waba waramenye se ko bakiniyeho ikipe imwe?

Mugisha Alpha

Ibintu Napoli ikoreye Victor Osimhen biteye agahinda

Mugisha Alpha

Leave a Comment