Umukinnyi ukomoka muri Brazil Frederico Rodriguez de Paula Santos uzwi nka Fred w’imyaka 31 wamamaye mu makipe nka Manchester United, Shaktar Donetsk yo muri Ukraine na Fenerbache yo muri Turkey akinira kuri ubu yishimye bikomeye cyane nyuma y’ibihe bidasanzwe yagize mu mukino bakinnye muri iyi weekend.
Mu mukino ikipe ya Fenerbache yakinnyemo na Rizespor kuri uyu wa 25,kanama, uyu musore Fred yatsinze ibitego bitatu bizwi nka hat-trick muri bitanu ku busa batsinze iyi kipe ya Rizespor nyamara bari bayisanze iwayo, Fred yagaragaye aseka cyane anatebya n’umutoza we mushya Jose Mourinho ukomoka mu gihugu cya Portugal wahawe gutoza iyi kipe muri iyi mpeshyi ishize.
Uyu musore kandi yari yazanwe mu ikipe ya Manchester United n’uyu mugabo Jose Mourinho uri kumutoza kuri ubu, akaba yari yaraguzwe mu mwaka wa 2018 aguzwe miriyoni zisaga 48z’amayero ava mu ikipe ya Shaktar Donetsk yo muri Ukraine.