Image default
Imikino

Cristiano yatangaje ku bijyanye no kureka gukina umupira kwe.

Kabuhariwe ukomoka mu gihugu cya Portugal Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro w’imyaka 39 wamamaye mu makipe nka Manchester United,Real Madrid, Juventus na Al Nasrr arimo kuri ubu kuva mu mwaka wa 2022 yatangaje ku gihe yumva azarekerera umupira.

Uyu mugabo ufite uduhigo dutandukanye harimo nko kuba ariwe ufite ibitego byinshi mu mikino ya UEFA champions league, kuba afite ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu ku isi no kuba ariwe umaze guhamagarwa n’igihugu cye inshuro nyinshi, yavuze ko akiryohewe no gukina ruhago kandi ayikunda by’umwihariko gukinira muri Saudi Arabia yakunze kiriya gihugu cyane akomeza avuga ko atanatekereza kuba umutoza mu buzima bwe mu magambo yagize ati“sinzi niba nasezera umupira vuba, mu myaka ibiri cyangwa itatu izaza gusa nzi neza ko nzasezera umupira nkiri muri Al Nassr”.

Uyu mugabo wabaye uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Saudi Arabia ishize yakomeje avuga ku bijyanye no kuba yazaba umutoza agira ati” Biragoye gutekereza ko nazaba umutoza umunsi umwe, mu bwonko bwanjye sinjya ntekereza nabaye umutoza w’ikipe iyo ariyo yose, nibona nkora ibindi bitandukanye n’umupira w’amaguru nyuma yo gusezera”.

Related posts

Gusezera kwiza Kwa Lionel Messi na Angel Dimaria muri Copa America

Mugisha Alpha

True Promises Ministries yateguje igitaramo gikomeye yise “True Worship Live Concert”

Nyawe Lamberto

Jadon sancho nyuma y’intizanyo yagarutse mu rugo

Mugisha Alpha

Leave a Comment