Image default
Imikino

Cyera kabaye Liverpool iraguze

Ikipe ya Liverpool yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza yaguze umukinnyi nyuma y’uko abafana bayo ndetse n’abandi bakurikira umupira w’amaguru bibazaga Koko niba iyi kipe itazagura muri iri gura n’igurisha ribura igihe gito ngo rirangire.

Kuri uyu wa 28,kanama nibwo hamenyekanye ko umutaliyani ukina asatira Federico Chiesa Cavaliere w’imyaka 26 yemereye ikipe ya Liverpool kuyerekezamo ndetse n’ikipe aturutsemo ya Juventus ikaba yemeye kumutanga kumafaranga asaga miriyoni 15 z’amayero, uyu mukinnyi yerekeje muri Liverpool nk’uwambere uyijemo muri iyi mpeshyi nyuma y’umunyezamu iyi kipe yaguze muri Valencia yo muri Esipanye gusa agumayo nk’intizanyo.

Chiesa avuye muri Juventus nyuma y’imyaka ine amaze mu ikipe ya Juventus kuko yayigiyemo mu mwaka wa 2020 avuye mu ikipe ya Fiorentina y’iwabo mu Butaliyani akaba yaratangarijwe n’umutoza mushya wa Juventus Tiago Motta ko yakishakira indi kipe atamubona mu mishinga ye.

Related posts

Justin Kruivert mu nzu y’abandi banyabigwi

Mugisha Alpha

Cristiano Ronaldo yatangaje ko Euro ya 2024 ariyo yanyuma akinnye

Mugisha Alpha

Luton town ibyo ikoze ni agashya

Mugisha Alpha

Leave a Comment