Image default
Indirimbo

Maya Nzeyimana,  yasohoye indirimbo y’ihumure ‘ZURA’ ikangurira abantu gukomeza kwizera no kumenya ko Yesu ashobora kuzura ibyapfuye

Ubusazwe Maya ni umwe mu baramyikazi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu ni umugore wa Fabrice basanzwe bakorana ibihangano by ‘umuziki, bakaba bakomoka mu gihugu cy’ Uburundi, ariko batuye hano mu Rwanda.

Indirimbo ZURA ni indirimbo ikozwe mu buryo bugezweho bw’ amajwi ndetse n’ amashusho, ikaba ikozwe mu buryo buzwi nka (live recording) aho amajwi n’ amashusho aba afatitwa ahantu hamwe, mu gihe kimwe, kandi mu mwanya umwe. ZURA iri kuri Album Transformation ya Heavenly Melodies Africa, Iyi ndirimbo ikaba yaranditswe na Maya Nzeyimana.

Maya aganira na HolyRwanda  ku nkomoko, impamvu, n’ intego by’ indirimbo ’ZURA’ yagize ati’’ iyi ndirimbo n’ isengesho rihagaze ku ijambo riri muri Ezekiel 35,  aho Imana yabajije Ezekiel niba amagufwa ashobora kubaho, Ezekiel ati’’ Mana ni wowe ubizi, Imana imusaba guhanurira ayo magufwa kugira ngo abantu bagasubirane ubuzima. Ati rero nanditse iyi ndirimbo ngira ngo mbwire abantu ko ibintu bisa n’ ibipfuye mu buzima bwabo, Imana ishobora kubizura bikongera kubaho nabo bakagira ubuzima, kuko hari igihe umuntu aba nkariya magufwa bikagera naho yumva ntacyizere afite cyo kongera kubaho. Gusa Imana iradusaba kwizera tukagira imitima ikomeye kandi ko Ishobora kuzura ibyo byose byapfuye.

Ni indirimbo irimo amagambo agira ati’’Mwami imitima yacu irakwiteguriye,Ngwino udukize,Duciye bugufi ,Tuzanye imibabaro n’ ibiduteye ubwoba Kubirenge vyawe, Ntaco udashoboye Mpwemu Ngwin’ ukize,Turizera inkomezi zawe ,Zura zura Ivyapfuye muri twe, Niwe Soko ry’ ubuzima, turipfuz’ inkomezi zawe, uduhembure, Twebw’ abawe wacunguye, turipfuz’ inkomezi zawe.

Iyi ndirimbo wayisanga ku rubuga rwabo rwa YouTube rwitwa HM Africa

Kanda hano wumve indirimbo

Related posts

Umuramyi Serugo Bihozagara Bonke yateguje abakunzi be umunezero mu ndirimbo”Ntahinduka”.

Editor

Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bahuje imbaraga bakora indirimbo y’amateka

Editor

Ben na Chance bakiranwe urukundo rwinshi mu gihugu cya Ausralia aho bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo bise “ZABURI YANJYE Australia Tour”

Nyawe Lamberto

Leave a Comment