Image default
Imikino

Imyaka cumi n’irindwi itazibagirana kuri Luis Suarez n’igihugu cye

Rutahizamu w’umunya Uruguay Luis Alberto Suarez Dias ku myaka 37 y’amavuko yatangaje ko igihe kigeze ubundi agasezera ku ikipe y’igihugu cye cya Uruguay akinira kuva mu buto bwe aho yavuze ko afite byinshi atazibagirwa mu gihe amaze akinira iki gihugu kuva mu mwaka wa 2007.

Uyu mugabo mu kiniga kinshi imbere y’abanyamakuru mu kiganiro yakoze kuri uyu wa 03, nzeri iwabo mu gihugu cya Uruguay aho yitabye ubutumire bw’igihugu cye mu mukino ifite uzayihuza na Paraguay wo gushaka itike y’igikombe cy’isi, uyu mugabo yatangaje ko uzaba ariwo mukino wa nyuma we mu mwambaro w’igihugu cye cya Uruguay, yaboneyeho ashimira igihugu cye cyane n’abagituye aho bafatanije kugerageza kugera kuri byinshi byashobokaga aho uyu mugabo yakiniye iki gihugu imikino 142 atsinda ibitego 69 atwaramo igikombe cya Copa America ya 2011.

Uyu mugabo uzwiho ishyaka ryinshi cyane yibukirwa ku gihe yarumye myugariro w’umutaliyani Georgio Chiellini mu gikombe cy’isi cya 2014 n’umupira yakujemo ibiganza ubwo Uruguay yari yugarijwe na Ghana agahabwa ikarita itukura ariko bikarangira penalite Ghana iyihushije bigafasha Uruguay gukomeza ibikesha ishyaka rya Luis Suarez.

Related posts

Juvenal wahoze uyobora kiyovu yatangaje icyamuteye kuyivamo ayikunda.

Mugisha Alpha

Umutsinzi w’abarayon aragarutse

Mugisha Alpha

Ni amashimwe gusa kuri Emery Bayisenge wagarutse mu mavubi

Mugisha Alpha

Leave a Comment