Image default
Amakuru

Umuramyi Jado Sinza n’umukunzi we Esther basezeranye mu mategeko

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu wamamaye mu mazina ya Jado Sinza, basezeranye mu mategeko kuri uyu wa 4 nzeri, 2024.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kimironko Akarere ka Gasabo, ho mu mujyi wa Kigali.

Aba bombi batangiye urugendo rwo kurushinga nyuma y’aho bamaze igihe kitari gito  bakundana, dore ko amakuru avuga batangiye gukundana mu mwaka wa 2017 , kandi Jado Sinza yamaze kwambika impeta y’urukundo Esther Umulisa bemeranya kubana akaramata.

Jado Sinza na Esther Umulisa bose bahuye ari abaramyi, cyane ko basanzwe baririmbana mu itsinda rikomeye ryitwa New Melody Choir rigizwe n’ abaturuka mu madini n’ amatorero atandukanye. Sibyo gusa kuko Jado Sinza aba no muri Choir Siloam ya ADEPR Kumukenke, nayo iri muzubanze izina hano mu Rwanda. Aba bose bakaba basengera mu Itorero rya ADEPR.

Uyu muramyi Jado Sinza uri mu bakunzwe hano mu Rwanda, izina rye ryamenyekanye  binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Nabaho”, “Gologota”, “Wagize neza’’, “Ni Uwiteka ryose”, “Ongera Wivuge” na “Ndategereje”, “Ndi Imana Yawe” n’izindi zitandukanye.

Uyu musore w’imyaka 29 yatangiye kuririmba akiri muto; ahera muri Korali y’Ishuri ryo ku Cyumweru yitwa ‘Gift Choir’,

Holy Rwanda,Tubifurije Urugo Ruhire.

Related posts

Aime Uwimana azajya muri Amerika tariki 18/8/2024 kwitabira igitaramo cyateguwe na Nice Ndatabaye

Editor

Imvamutima za Mabosi ! Dufitimana Yujuje Miriyoni Eshatu,ateguza igitaramo

Christian Abayisenga

UMUYOBOZI MU ITORERO RY’ABADIVENTIST WARI WAHISHE ICYUMA MURI BIBILIYA YAGITEYE MUGENZI WE KU RUHIMBI

Editor

Leave a Comment