Image default
Ibitaramo

Nyuma y’imyaka 93 ibyishimo bitashye kwa San Marino

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya San Marino kuri uyu wa 05, nzeri yatsinze umukino wabo wa mbere w’irushanwa mu buzima bw’iki gihugu kuva batangira gukina ruhago.

Iki gihugu cyatangije ikipe y’umupira w’amaguru mu mwaka wa 1931 ikaba yari imaze 93 itaratsinda umukino numwe mu marushanwa cyangwa undi wose utari uwa gicuti, aka gahigo iki gihugu cyagakuyeho ubwo cyatsindaga Lichtenstein igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Nicko Sensoli ukinira ikipe ya San Marino academy akaba yafashije igihugu cye gutsinda umukino muri UEFA Nations League.

ubwo San Marino yatsindaga Lichtenstein muri 2004

Aka gahugu gateretse mu Butaliyani ku baturage basaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu gusa nubundi kaherukaga gutsinda umukino bahuriyemo na Lichtenstein wa gicuti mu mwaka wa 2004 ari nawo mukino rukumbi bari baratsinze mu buzima bwabo bakaba bongeyeho undi umwe.

Related posts

Abaramyi bakomeye mu Rwanda, Mbonyi,Chryso, Gaby,Tonzi, Aime,Bosco Nshuti, Nkomezi…bahuriye mu ndirimbo”TURAJE”igizwe n’ amagambo yo gushima Imana kuby’ Urwanda rumaze kugeraho.

Nyawe Lamberto

Ese Icyorezo cya MARBUG, gikomoka he? nacyirinda nte? Cyandura ute? Sobanukirwa byose ukize amagara yawe!

Nyawe Lamberto

Umuramyi Antoinette Rehema yatigishije inkike z’i Yeriko mu ndirimbo”Impozamarira”

Editor

Leave a Comment