Image default
Imikino

Haruna yavuze ku gusezera kwe

Umukinnyi wahoze ari gapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi Haruna Niyonzima ubu akaba abarizwa muri Rayon sport ya hano mu Rwanda, uyu mukinnyi yavuze ko yasezeye ku ikipe y’igihugu mu buryo atishimiye.

Mu kiganiro Haruna Niyonzima yagiranye na radiyo imwe mu zikorera hano mu Rwanda kuri uyu wa 9,nzeri 2024 yavuze ku gusezera kwe mu ikipe y’igihugu yakiniye kuva mu buto bwe, ni mu magambo yagize ati “navuga ko nasezeye ariko mu buryo butari kukwiriye nkurikije uko abandi basezera ku bihugu byabo, nagombaga gutegurirwa umukino nkasezera abanyarwanda kuko baranshyigikiye cyane”.

Uyu mugabo wakiniye amakipe akomeye ya hano mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sport,As Kigali n’amakipe yo muri Tanzania nka Yanga Africans na Simba afatwa nk’umwe mu banyarwanda babayeho bazi umupira w’amaguru kuburyo butangaje.

Related posts

Alda Guler yasubije mu buryo bwatangaje benshi

Mugisha Alpha

Luton town ibyo ikoze ni agashya

Mugisha Alpha

Ibibaye ku Bafaransa bibazwe nde?

Mugisha Alpha

Leave a Comment