Image default
Imikino

Umunsi wa mbere wa UEFA champions league usize byinshi

Mu mikino y’amakipe yabaye ayambere mu bihugu byayo ku mugabane w’Iburayi yatangijwe mu isura nshya kuri uyu wa 17,nzeri usize byinshi byiza ku makipe amwe kandi n’isomo ku yandi makipe.

1. Amateka kuri Kenan Yildiz

Umusore ukinira ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’ubutaliyani ukomoka mu gihugu cya Turkey yabaye umukinnyi mutoya utsinze igitego muri Juventus mu mikino ya UEFA champions league ku myaka cumi n’icyenda y’amavuko, yakuyeho agahigo ka Alessandro Del Piero, uyu musore kandi niwe wafunguye ibitego muri iri rushanwa rya UEFA champions league 2024/25 atsinda igitego cya mbere muri bitatu kuri kimwe Juventus yatsindaga ikipe ya PSV Eindhoven yo mu Buholandi.

2. Aston villa yagarutse neza mu irushanwa yaherukaga gukina cyera

  Aston villa yo mu gihugu cy’ubwongereza nayo iriwmu byaranze ijoro rya mbere rya UEFA champions league yaherukaga gukina mu myaka irenga mirongo itatu n’ibiri ishize iri rushanwa ritarahabwa iri zina rya UEFA champions league mu mwaka wa 1992, ikaba yararigarutsemo ibifashijwemo n’umutoza wayo Unai Emery aho yagiye gutsindira ibitego bitatu ku busa mu gihugu cy’ubusuwisi ikipe ya Young Boys, ibitego byatsinzwe na Jacob Ramsey, Youri Tielemans na Amadou Onana.

3. Bayern Munich yandagaje ikipe bikabije

   Ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’ubudage yafashe Dynamo Zagreb yo mu gihugu cya Croatia iyinyagira ibutego icyenda kuri bibiri, ibitego bya Bayern Munich byatsinzwe na Harry Kane watsinzemo ibotego bine, Micheal Olise watsinzemo bibiri, Lafael Guerreiro, Leroy Sane, Leon Goretzka bombi bafashije iyi kipe ya Bayern Munich kuyobora urutonde rya UEFA champions league mu isura nshya bari gukinamo iri rushanwa.

4. Mbappe na Endrick bakoze amateka muri Real Madrid

Kabuhariwe w’umufaransa Kylian Mbappe yaraye atsinze igitego cye cya mbere mu mukino we wa mbere muri champions league nk’umukinnyi wa Real Madrid byanatumye agira ibitego 49 muri iri rushanwa, naho Endrick ukomoka muri Brazil yatsindaga igitego cya mbere muri iri rushanwa ku myaka 18 gusa mu minota 15 yakinnye ubwo yasimburaga umwongereza Jude Bellingham ku munota wa 80.

Related posts

Old Trafford nshya izaba iteye ubwoba

Mugisha Alpha

Ubufaransa bugiye kumukumbura

Mugisha Alpha

Amakuru meza kuri Manchester United

Mugisha Alpha

Leave a Comment