Ubusanzwe izina Imana iratsinze ryakomotse ku ndirimbo yiyi Korali izwi nka ‘Imana Iratsinze’ umuyobozi wayo ariwe, Bikorimana Aloys, yasobanuye byinshi ku nkomoko, imva n’ imvano byiyi ndirimbo. Ndetse anasobanura ku mpamvu y’ igiterane kizaba ku cyumweru italiki ya 22 nzeri,aho yavuze ko byose biri mu mpamvu yo gushima gushima Imana.
Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Dove Hotel,i Kigali mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi, ubwo hatangazwaga aho imyiteguro y’ iki giterane igeze, ‘Imana Iratsinze’. Perezida wiyi Korali yagize ati’’: “Imana yaratsinze, ihora itsinda nta nubwo izatsindwa. Ni igisingizo cy’Imana yacu, kandi ni izina twahisemo riramya Imana. Uko tubyutse Imana iba itsinze.”
Akomeza atangaza ko ‘Imana Iratsinze’ ari inkuru iri mu gitabo cy’Abacamanza 7:21. Akaba ari naho haturutse iri zina (Imana iratsinze) kuko hari Inkuru ivuga ku mugabo witwaga Gedion, war’ ufite ibibazo by’ababisha benshi,ariko Imana ikamurwanirira kandi bikarangira abatsinze.
Yanaboneyeho kuvuga ko hari byinshi Imana yabatsindiye,aho yagarutse no ku mateka yiyi Korali yakoze umurimo w’ Imana mu bihe bigoye ariko ubu bakaba bashima Imana kubyo yabagejejeho. Bikorimana Aloys umuyobozi wiyi Korali yagize ati’’ Jehovah Jireh twatangiye mu mwaka w’ 1998 dutangirira mu kigo cya Kaminuza yigenga ya ULK, twatangiye turi abanyeshuri bigaba mu ishami rya nijoro, dutangira turi 20, aho abaririmbyi biyongeye cyane mu mwaka wa 2010, ku buryo kugeza ubu tumaze kub 150 barenga.
Yakomeje agira ati’’ tugitangira 98% bari urubyiruko gusa ubu 98% ni abagore n’ abagabo Imana yatugiriye neza kandi mubo twatangiranye icyo gihe hafi ya bose turacyari kumwe ntibigeze batandukana na Korali, Kandi dukomeje Intego yacu yo guhindura abantu benshi bityo bagakomeza kwitaba Yesu Kristu.”
Yitwa, Ndayisenga Ismael, niwe ushinzwe imyitwarire muri Korali akaba ari no mu bategura igiterane, yavuze ko icyiciro cya mbere cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bityo ko kuri iyi nshuro igiterane kizabera mu Mujyi wa Kigali muri Sitade ya ULK. Yakomeje avuga ku musaruro wavuye mu giterane ‘Imana Iratsinze’ mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati’’ Habonetse umwana watwaye inda, kandi avuka mu muryango wa gikirisitu wiberaga muri rigori twahuje umwana n’ababyeyi, bongera gusubirana ndetse abantu benshi bakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwabo.
Ndayisenga avuga ko intego y’igiterane ‘Imana Irastinze’ ari ugushishikariza urubyiruko kuva mu biyobyabwenge, gusubiza mu ishuri abaritaye, kuva mu busambanyi kugira ngo urubyiruko rwirinde guhura n’ubwandu.
Aloys, Perezida wa Korali Jehovah Jireh, avuga ko yinjiyemo muri Korali mu 2009 ariko ko abaririmbyi bagiye biyongera. Ku buryo muri 2010 bari bamaze kuba benshi cyane, ari nabwo basohoraga indirimbo zabo za mbere z’ amajwi.
Iyi Korali Jehovah Jireh, yamenyekanye mu ndirimbo; Gumamo, Ayo mateka ntazibagirane, Yaranguraniye, Turi ku rugamba, Akira ihumure na Imana iratsinze, nizindi nyinshi.