Image default
Imikino

Ni mateka ki Cole Palmer akoze ku myaka micye afite

Umwongereza Cole Jermaine Palmer w’imyaka 22 ukinira Chelsea kuva mu mwaka ushize wa 2023 ubwo yayijemo aturutse mu ikipe ya Manchester city yari yaramureze kuva mu bwana bwe, uyu musore yaciye agahigo katarakorwa n’undi wese.

Mu mukino ikipe ya Chelsea yakiriyemo ikipe ya Brighton and Hove Albion muri shampiyona y’abongereza ikiciro cya mbere ku munsi wayo wa gatandatu, uyu musore yaje gukora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego bine mu gice cya mbere cy’umukino bitigeze bikorwa n’undi wese mu gihe ikitwa Premier league kimaze gikinwa, ni ibitego yatsinze ku munota wa makumyabiri na rimwe, makumyabiri n’umunani, mirongo itatu na rimwe na mirongo ine na rimwe.

Uyu musore waguzwe miriyoni 40 ni umwe mu batarebwa irihumye iyo ubwongereza bugiye gukina akaba yanamaze kwinjira mu bamaze gutsindira ikipe ya Chelsea ibitego bitatu mu mukino umwe inshuro nyinshi(eshatu) anganya na Frank Lampard na Didier Drogba.

Related posts

Amakipe azaserukira imigabane aturukamo mu gikombe cy’isi yamaze kumenya amatsinda azakiniramo.

Mugisha Alpha

Juvenal wahoze uyobora kiyovu yatangaje icyamuteye kuyivamo ayikunda.

Mugisha Alpha

Enzo Fernandez yababariwe

Mugisha Alpha

Leave a Comment