Image default
Imikino

Ubufaransa bugiye kumukumbura

Umukinnyi w’umufaransa Antoine Griezmann w’imyaka 33 yatangaje ko atazongera kugaragara mu mwambaro w’igihugu cye kuva kuri uyu munsi.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bikomeye k’umugabane w’uburayi n’imbuga nkoranyambaga z’uyu mugabo nka Instagram yanyujijeho amashusho ye mu ikipe y’igihugu kuva agitangira guhamagarwa anaboneraho gushimira buri umwe wamufashije avuga ko yagiriyemo ibihe atazibagirwa cyane ko uyu mukinnyi yanafashije iki gihugu gutwara igikombe cy’isi cya 2018 aho yanatsinze igitego ku mukino wa nyuma batsinda Croatia mu gihugu cy’uburusiya.

Griezmann asezeye akiniye iki gihugu imikino 137 ayitsindira ibitego 44 akaba asezeye nyuma y’abandi bakinnyi b’abafaransa bakinanye nawe basezeye mu bihe bishize nka Raphael Varane, Karim Benzema, Blaise Matuidi n’abandi.

Related posts

Solanke yagiriwe ikizere n’igihugu cye nyuma y’imyaka irindwi

Mugisha Alpha

Impinduka muri Manchester United

Mugisha Alpha

Justin Kruivert mu nzu y’abandi banyabigwi

Mugisha Alpha

Leave a Comment