Image default
Imikino

Kwizera Jojea azanye inkuru nziza mu mavubi

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika Kwizera Jojea w’imyaka makumyabiri n’itanu ukinira ikipe ya Rhode Island FC, mbere y’uko ahaguruka muri iyi kipe yitabira ubutumire bw’igihugu yari amaze kugaragara mu bari kwitwara neza muri shampiyona ye.

Uyu musore wavutse mu mwaka wa 1999 akavukira mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku mubyeyi w’umugabo ukomoka mu Rwanda ndetse na mama we ukomoka muri DRC akaba yaraje guhitamo gukinira uRwanda mu mwaka ushize, uyu musore akaba mbere yo guhaguruka ngo aze gufasha igihugu mu mikino ibiri bazakina na Benin yagaragaye mu bakinnyi cumi n’umwe beza muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika umunsi wa 30 wa shampiyona.

Uyu musore kandi akaba yaramaze kubona igitego cye nka bimwe mu byo rutahizamu yakenera ngo abe mwiza no mu mikino izaza kuko yabonye igitego kinatanga insinzi ku mukino amavubi yatsindagamo Lesotho mu mukino wabereye muri Afurika y’epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026.

Related posts

Nsabimana  Aimable yongereye amasezerano mu ikipe ya Rayon sport

Mugisha Alpha

Ibihe byiza kuri Haaland biri kwiyongera umunsi ku wundi

Mugisha Alpha

Ubwongereza bwakiriye umutoza mushya

Mugisha Alpha

Leave a Comment