Umunyabigwi w’umunya Esipanye Andres Iniesta Lujan wamenyekanye mu ikipe ya FC Barcelona yakiniye imyaka 22 ubu akaba yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru bya burundu nyuma y’uko ntacyo atawukuyemo mu byashobokaga.
Nyuma y’uko uyu mugabo atangaje ko azasezera umupira w’amaguru kuri uyu wa 08, ukwakira 2024, byarangiye abikoze nyuma y’urugendo rurerure yagize mu mupira rwaranzwe no gufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakinnye mu kibuga hagati agafasha ikipe ye ya Barcelona n’igihugu cye cya Esipanye aho yatwaranye inikombe birenga mirongo itatu n’ikipe ya FC Barcelona ndetse agafasha igihugu cye cya Esipanye kwegukana igikombe cy’isi cyabereye mu kiguhu cya Afurika y’epfo mu mwaka wa 2010 aho uyu mugabo yanatsinze igotego rukumbi cyatumye batwara iki gikombe.
Uyu mugabo usezeye umupira ku myaka 40 y’amavuko yasezeweho na mugenzi we Lionel Messi bakinanye imyaka myinshi muri Barcelona mu magambo akomeye aho yavugaga ko azakumburwa mu magambo yagize ati “Umupira uzagukumbura, si wo gusa natwe tuzagukumbura “.