Image default
AmakuruAmatekaAmateraniroIbidukikijeIbitaramoImpamba y'ubuzimaIndirimboINKURU WASOMAInyigishoUbuhamyaUbuzima

SCOVIA shobora gukurikira DORIMBOGO atitonze. Bishop RUGAGI ni umukozi w’ Imana ntakamumenyere, EV XAVIER Rutabagisha atanze inama kuri iki kibazo.

Umuvugabutumwa XAVIER Rutabagisha umaze kumenyekana cyane mu kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, yatangaje byinshi ku kibazo cy’umunyamakuru SCOVIA na BISHOP RUGAGI ndetse atanga n ‘inama y’uko iki kibazo gishobora gukemuka.

Mu kiganiro kirenga isaha yose, XAVIER  yagiranye na youtube channel ya Holy Room na holyrwanda.com, yabajijwe n’ umunyamakuru ibibazo bitandukanye ku bijyanye n’ ikibazo kiri hagati ya SCOVIA na BISHOP RUGAGI.

Umunyamakuru : Wabonye ikibazo kiri hagati y’ umunyamakuru Scovia na Bishop RUGAGI. Yavuze ko Scovia natamusanga ngo amusabye imbabazi  kubyo we yavugagako yamubeshyeraga ngo nta bugingo azabona. Hanyuma rero abantu bakibaza bati” ese Umukozi w’ Imana afite ububasha bwo kwambura umuntu ubugingo?

Xavier: Mbere ya byose ndabanza mvuge ko RUGAGI yaba yarabivugishijwe n’ umujinya,cyangwa se umubabaro kubera ko yabonaga Scovia yamwatatse. Ariko umukozi w’ Imana ntabwo yakwambura umuntu ubugingo kuko ubugingo butangwa no  kwizera Kristo, uburyo yabumwambura keretse amwigishije ibitajyanye no kwizera Imana no kuyubaha. Kuri njye mbona impamvu yaba yaratumye Bishop avuga ariya magambo aruko yabonaga bamuhangaye,ikindi kandi mbona nta muntu numwe ukwiriye gusuzugura no guhangara umukozi w’ Imana. SCOVIA birashoboka ko yari mukazi ke, gusa nawe yagombaga kubikora kinyamwuga akabanza kuganira na RUGAGI mbere y’ uko bijya hanze. Rero umukozi w’ Imana nuwo kubahwa cyane. Muribuka mbere y’ uko DORIMBOGO apfa? Hari uwaje amuhanurira amusaba kwihana ariko undi abica amazi. Rero ntimutinye mugiye kumva mukumva Scovia ari mukindi kirere gitandukanye nicyo arimo ubu.

Umunyamakuru: Nabonye abantu benshi bari gushinja RUGAGI kuba igisambo urugero hari inkuru imwe y’ ikinyamakuru cyitwa IGIHE cyanditse ari nayo baburanagaho we na Scovia bagenderaho, ikindi bamushinja kuba nta rusengero agira, bakanamubaza ati ibikorwa byawe byamariye iki abakiristo, ko waguze RANGE ROVER nibindi…ibyo urabivugaho iki ubundi ubona hakorwa iki?

Xavier: hari igihe abantu binjira mu buzima bw’ umuntu, buriya iyo umuntu ahamagawe umuhamagaye niwe umuyobora. Ikindi nyuma yo kureba ngo uyu muntu yamariye iki abantu nta muntu numwe utegetswe kwibaza icyo kibazo keretse Imana yamuhamagaye, kuko hari ibintu abantu bashaka kugira ngo bavuge, at” ubaka amashuri, cyangwa se gaburira abantu … birashoboka ko RUGAGI nawe ibyo yabikoze mu ibaganga cyane ko na Bibiliya itatwemerera kuvuga ibintu byose umuntu agiye gukora cyangwa yakoze. Ikiriho nuko BISHOP RUGAGI yaba yarabivuze mu buryo bw’ imvugo itariyo mu buryo bw’ uburakari ariko SCOVIA nawe yamwatatse mu buryo butaribwo kandi bubu cyane. Ikosa ryabayeyo nu guhinda usohora ibintu hanze utabanje kubanza waganira na nyirubwite ntekereza ko kuri njye SCOVIA yagombaga kubanza gusaba RUGAGI bakabiganiraho bonyine, rero kuba RUGAGI ashinjwa ibyo byose ntacyaha kibirimo kuko iyo haza kuba hari icyaha kirimo leta yari kumuhamagara ikamuganiriza ndetse akabazwa kuri ayo makosa yose ashinjwa cyane ko hari inzego zibifite mu nshingano ndetse zibikurikira.

umunyamakuru ntaho ahuriye n’ umukozi w’ Imana nina bantu babiri badashobora guhangana na rimwe uyu munsi RUGAGI uko yakwitwara kose hari abandi yagiriye neza hari abao yasengeye bakira indwara, hari abo yatuyeho umugisha ubazaho hari n’ abandi yabwirije ubutumwa barakizwa nibindi.. niba koko haribyo ashinjwa naregwe kuko kuba umu Pasitori ntibikuraho kuba umuturage w’ igihugu. Muri make ntabwo SCOVIA ashizwe gukurikirana ubuzima bwa BISHOP RUGAGI ngo amubaze ngo kuki udakora ibi ngo kuki waguze imodoka, ngo kuki utubaka insengero, hariya mubyukuri habayeho kurengera rwose.

Umunyamakuru: None wumva ikibazo cyabo gikwiriye kurangira ute? ese RUGAGI ahitemo gukomeza gusubizanya na SCOVIA?

Xavier: Igisubizo nuko buri wese akwiriye guca bugufi ikindi umukozi w’ Imana RUGAGI agahitamo guceceka akima amatwi ibiri kuvugwa, ikindi akongera akatura umugisha kuri SCOVIA hanyuma na SCOVIA akamusaba imbabazi bose bagasabana imbabazi bikarangira.

Kugeza ubu ikibazo cya BISHOP RUGAGI na Scovia gikomeje gufata indi ntera ikomeye cyane, aho ibinyamakuru n’ imbuga nkoranyambaga zikomeje kubigarukaho cyane, nubwo Leta ntacyo iratangaza kubyo BISHOP RUGAGI ashinjwa.

Reba inkuru yose mu buryo bw’ amajwi ndetse n’ amashusho hano…

Related posts

Imvano yo Gutumbagira mu kirere nk’ inyoni ku Muziki wa Gospel mu Rwanda

Nyawe Lamberto

Ben na Chance bakiranwe urukundo rwinshi mu gihugu cya Ausralia aho bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo bise “ZABURI YANJYE Australia Tour”

Nyawe Lamberto

Abaramyi Fabrice J Mporeza na Shaka M Olivier bahuje imbaraga basaba abari mu bibazo kwizera Yesu

Editor

Leave a Comment