Image default
Imikino

Klopp wahoze utoza Liverpool yerekeje mu bindi bitari ugutoza

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’ubudage Jurgen Norbert Klopp w’imyaka 57 wahoze atoza ikipe ya Liverpool yagiyemo mu mwaka wa 2015 nyuma yo kuyivamo yahawe akazi na company ikomeye ku isi ya Red bull.

Uri uyu wa 09, ukwakira nibwo hamenyekanye amakuru ko uyu mugabo watoje amakipe nka Liverpool, Borrusia Dortmund na Mainz05 yahawe akazi na RedBull nk’imwe muri company zikomeye zifite amakipe y’umupira w’amaguru akomeye ku isi nka RedBull Salzburg, RedBull Leipzig, RedBull New York na RedBull Bragantino yo muri Brazil, Klopp akaba yagizwe ushinzwe umupira w’amaguru muri aya makipe yose no kumenya ibikorwa byayo ku isi yose.

Uyu mugabo wafashije Liverpool gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka mirongo itatu yayisezeye muri iyi mpeshyi abenshi bibaza aho azerekeza yemeje aya makuru y’uko abaye umukozi wa RedBull abinyujije k’urubugankoranyambaga rwe rwa Instagram avuga ko azatangira akazi mu kwezi Kwa mbere 2025.

Related posts

Nyuma y’igihe Barca yerekanye umwambaro mushya

Mugisha Alpha

Umunsi wa mbere wa UEFA champions league usize byinshi

Mugisha Alpha

Solanke yagiriwe ikizere n’igihugu cye nyuma y’imyaka irindwi

Mugisha Alpha

Leave a Comment