Abakinnyi batatu b’abadage baherukaga gusezera ku ikipe y’igihugu yabo aribo Manuel Neuer, Ilkay Gundogan na Thomas Muller bahawe ibihembo by’ishimwe ku bwitange bagaragarije igihugu cyabo mugihe bagikiniraga.
Hari mbere y’umukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’Ubudage n’igihugu cy’Ubuholandi kuri uyu wa 14, ukwakira bikanarangira ikipe y’igihugu y’Ubudage itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Lowering ku munota wa 64 aho aba banyabigwi bari bitabiriye uyu mukino baje no gushyikirizwaho ibi nihembo byabo.
Manuel Neuer, Ilkay Gundogan na Thomas Muller bombi batangarije igihe kimwe ko basezeye burundu igihugu cyabo aho kandi buri umwe muri aba yari mu ikipe yatwaye igikombe cy’isi cya 2014 cyabereye muri Brazil.