Umuramyi uri kubaka izina ritajegajeka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ‘Elie Bahati’ yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise “Niseme Nini Baba ‘Asante.”
Ni ndirimbo ikubiyemo amagambo yo gushima Imana kubyiza yagiye ikorera abantu mu buzima bwabo. amashusho yayo yakozwe ndetse anatunganywa na Musinga, naho amajwi atunganywa na Benjamin ni indirimbo kubiyemo amagambo agira “ati”
Niseme nini Baba (What else can I say) Kwa yote nashukuru (Thank you for everything) Amani umenipa (Peace you have given me) Furaha umenipa (Joy you have given me) Umenijaza utulivu moyoni (You have filled my heart with calmness) Kwa yote nasema asante (For all that, I say thank you) Wanilinda usiku mchana (You protect me day and night) Wanivika wanilisha (You clothe me and feed me) Niseme nini mimi (What else can I say) Baba nasema asante (Father, I say thank you) Mara ngapi nimekosea na bado ukanisamehe (So many times I missed the mark, but still you forgive) Kwa Neema na Fadhili zako (For you Grace and Mercy) Baba Nasema asante (Father, I say thank you) Haya ngapi umeniponya (You protected me from shame) Vita vingi umenipigania (Lots of battles you fought for me) Ya kusema ni mengi (So many things to say) Baba Nasema asante (Father, I say thank you) Familia umenipa (You gave me a family) Marafiki kanibariki nao (You blessed me with friends) Niseme nini mimi (What more can I say) Baba nasema asante (Father, I say thank you) Njiani waendana nami (When I go, you go with me) Nikilala bado uko nami (Even when I sleep, still you remain with me) Niseme nini mimi (What more can I say) Kwa yote mimi nasema… (For everything I say…)
Ubuzanzwe Elie Bahati, asanzwe akora umurimo wo kuyobora abandi mu mwanya kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero (Worship Leader), ubu akaba yaratangiye urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Bahati yatangiye umuziki akiri umwana aho yinjiye muri korali y’abana mu rusengero yasengeragamo mu Itorero rya ADEPR. Nyuma yaje kwinjira muri Korali Bethfage ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Impano ye yatangiye kugaragara cyane ubwo yifataga amashusho asubiramo indirimbo z’abandi yifashishije gitari akayashyira kuri Instagram.
Nyuma yo kubona uko amashusho y’indirimbo z’abandi asubiramo yakirwa Bahati yahise agira igitekerezo cyo kwandika no gutangira gukora indirimbo ze.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwa muzika ahereye ku ndirimbo yitwa “Aho hera” yo mu Gitabo cy’Indirimbo yabanje kuririmbwa na Korali Kinyinya yo muri ADEPR.
Bahati yabwiye yabwiye itangazamakuru ko muri gahunda afite mu muziki iza imbere ari ugushyira itafari rye ku iterambere rya muzika yo guhimbaza Imana.
Yagize ati “Abahari ni abahanga, ariko nanone nanjye nje gufata itafari ngatereka ku iterambere ry’umuziki wo guhimbaza Imana. Nizeye ko ubutumwa bwanjye hari abo buzafasha kandi ni nayo ntego ya mbere mfite.”
Uyu muhanzi uririmba akanacuranga gitari, akaba n’umwanditsi w’indirimbo yarangije amasomo ye ya Computer Sciences muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) yahoze yitwa KIST.
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Elie Bahati…