Image default
AmakuruIbitaramoIndirimboINKURU WASOMAKwamamaza

Kwinjira ni Ubuntu! byinshi ku gitaramo ‘Made in Heaven’ cya Papy Clever na Dorcas batumiyemo Chryso Ndasingwa na True Promises.

Imwe muri Couple z’ abaramyi, zigezweho mu Rwanda Papy Clever n’ umugore we Dorcas bateguriye abakunzi babo igitaramo kizabera muri ‘Intare Conference Arena.’

Ni igitaramo kizaba taliki 10/11/2024,kikazaba ari ku cyumweru. umwihariko w’ igitaramo cya ‘Made in Heaven,’ nuko kwinjira bizaba ari Ubuntu kuri buri wese uzacyitabira, ikindi nuko ari igitaramo kizaba gishyushye bitewe n’uko Papy Clever n’ umufasha we Dorcas basanzwe ari abaramyi bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda,no hirya no hino ku isi.

Papy Clever n’ umufasha we Dorcas

Ikindi nuko ntarungu rizaba rihari, kubera ko muri iki gitaramo hatumiwemo umuhanzi Chryso Ndasingwa, ndetse n’ itsinda ry’ abaramyi b’ abanyabigwi ‘True Promises.’

MInisiteri ya True Promisese izaba ihabaye
Umuramyi Chryso Ndasingwa, azaba ahari

Imiryango izaba ifunguye kuva saa munani(2:00),kugeza saa cyenda n’ igice (9:30) z’ umugoroba.

Tuzahurireyo!!!

Related posts

Fabrice & Maya bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, basohoye indirimbo yo gushima Imana bise”Nje gushima”

Christian Abayisenga

Umunyarwenya Bijiyobija n’ Umuramyi Mutesi Derifins bashyize hanze amashusho y’ indirimbo bise “AMASHIMWE”

Nyawe Lamberto

Umuramyi Samuel E Nyuma yo guhembura imitima ya benshi mu ndirimbo Jehovah Shama yatangiye ubundi buryo bushya bw’ivugabutumwa

Christian Abayisenga

Leave a Comment