Image default
AmakuruIndirimboINKURU WASOMA

Umunyarwenya Bijiyobija n’ Umuramyi Mutesi Derifins bashyize hanze amashusho y’ indirimbo bise “AMASHIMWE”

Umunyarwenya wo mu Rwanda wamamaye ku mazina ya Bijiyobija Gregoire, yunze amaboko n’ umuhanzi ukizamuka ’Mutesi Derifins’ uririmba indirimbo zo kuremya no guhimbaza Imana, bakorana indirimbo bise “Amashimwe.”

Mutesi Derifins na Bijiyobija Gregoire

Ni indirimbo ikubiyemo amagambo yo gushima Imana kubyiza yagiye ibakorera. Aho uyu munyarwenya, yagaragaye mu mashusho yiyi ndirimbo abyinira Imana mu myambaro asanzwe akinisha ama filime! Kimwe mubyatumye iyi ndirimbo yakirwa neza.

Yari yambaye imyambaro asanzwe akinisha mu ma filime

Mutesi Derifins,ubusanzwe avuka mu karere ka musanze, ikindi nuko avuka mu muryango w’ abana batanu, akaba ari n’ umubyeyi w’ abana babiri, aganira n’ umunyamakuru wa holyrwanda abazwa impamvu yaba yarahisemo gukorana indirimbo n’ umunyarwenya Bijiyobija yagize ati”  Bijiyobija ni umuntu mwiza kuri njye, ndetse ni umuntu ukunzwe na benshi kuko akunda kubana n’ abantu bose mu mahoro, kandi nahisemo kumushyira mu mashusho yiyi ndirimbo bitewe n’ uko nawe ari umukiristo kandi akunda Imana cyane, biragoye kubona abantu bamuvuga nabi, ikindi nuko ari umuntu watuma ngeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu mu buryo bwihuse.

Abajijwe aho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye, yagize ati” igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye ku mashimwe, yuzuye umutima wanjye, aho Imana yankuye, ndetse naho ingejeje. Yakomeye ati” ninjiye mu muziki mu mwaka wa 2023 nkimara gukizwa no kwakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza mu bugingo bwanjye.

Mutesi Derifins, yatangarije holyrwanda ko kugeza ubu amaze kugira indirimbo zirindwi (7), esheshatu zikaba zarasohotse,indi akaba ariyo ari guteguriza abakunzi be kuko nayo yarangiye.

Reba “AMASHIMWE” ya Bijiyobija na Mutesi…

Related posts

Dokta Ipyana aliwakutanisha watu wengi lakini akawaacha na shauku ya kumpenda Mungu hata katika nyakati ngumu

Christian Abayisenga

Naioth Choir bashyize hanze indirimbo nziza nshya yitwa “Bimuharire” basaba abantu kudahangayikishwa n’ibyejo ahubwo babiharire Imana

Editor

Imana ikunda abanyarwanda!Watoto Children’s choir  igiye gutaramira I Kigali

Editor

Leave a Comment