Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ukomeje kunguka amaraso mashya, aho muri rusange umaze kugera ku rugero rwiza, kandi mpuzamahanga, haba mu buryo bw’ imyandikire,amajwi ndetse n’amashusho bikozwe mu buryo bw’ ikoranabuanga rigezweho.
Kuri uyu wa gatanu taliki 19 ukwakira 2024, nibwo umuramyi Patrick Byishimo, umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise “FAITHFUL GOD.” ikaba indirimbo igizwe n’ amagambo ari mu rurimi rw’ icyongereza ndetse n’ igiswahili. Amajwi yiyi ndirimbo yatunganyijwe na ERIC NSABU naho amashusho yayo akorwa na KIBO DIRECTOR.
Mu magambo agize iyi ndirimbo, yagize ati” Saaha yamungu yakutimiza mipango yake ikifika ninani haweza kuzuwiya ahadi zakeee hakuna. I have seen your hand touching on me jehovah jehovah I trust in you and I testify jehovah aaa you’re faithful God. Siyamini binadamu ilaniwewe mwaminifu. Your faithful in your covenant you never fail in your promises Faithful you’re.
Patrick Byishimo, yatangarije Holy Rwanda ko inganzo yiyi ndirimbo yaturutse ku gitangaza n’ imirimo Imana yamukoreye, ibyamubereye nk’isoko yo guhumuriza abandi ababwira ko nta muntu ushobora guhagarika amasezerano y’ Imana, kandi ko iyo isaha yayo igeze asohora.
Umva indirimbo “FAITHFUL GOD” ya Patrick Byishimo…