Image default
Imikino

Akandi gahigo kuri Luka Modric

Umukinnyi w’a Real Madrid ukomoka mu gihugu cya Croatia ariwe Luka Modric yaciye agahigo katigeze gakorwa n’undi wese mu ikipe ya Real Madrid kuva na mbere mu mukino iyi kipe yakinaga kuri uyu wa 19, ukwakira.

Uyu mugabo wageze mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka wa 2013 aturutse muri Tottenham Hotspur yo mu bwongereza, mu mukino ikipe ya Real Madrid yatsindagamo ikipe ya Celta Vigo ibitego bibiri kuri kimwe, Luka Modric yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi ugaragaye akinira ikipe ya Real Madrid akuze mu mateka y’iyi kipe aho yinjiye mu kibuga ku munota wa 63 asimbuye Federico Valvelde.

Modric na Vinicius bishimira igitego cy’insinzi.

Luka Modric nyuma yo kwinjira mu kibuga ku munota wa 63 afite myaka 39 n’iminsi 40 yatanze umupira wavuyemo igitego cy’insinzi ku munota wa 66 cyatsinzwe na Vinicius Junior.

Related posts

Ko basezeye barasimbuzwa ba nde

Mugisha Alpha

Umutoza wa APR FC Yatangaje uko biteguye umukino uzabahuza na Police FC

Mugisha Alpha

Manchester united ihahiye rimwe

Mugisha Alpha

Leave a Comment