Image default
AmakuruIbitaramoINKURU WASOMAKwamamaza

Umuramyi N Fiston, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise “NDI MURUGENDO”

Umuranzi N Fisto, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo “NDI MURUGENDO” ni indirimbo, ikubiyemo amagambo yo kwibutsa abantu ko turi murugendo rugana mu ijuru no gukumbuza abantu igihugu cyo mu ijuru.

Uyu muramyi uri kuzamuka neza, mu muziki wo kuramya no guhimbaza, aganira na holy rwanda yasobanuye aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, yagize ati” hari ubuzima tuba tubayemo hano hano ku isi, ariko ubwo buzima sibwo tuba tuzakomeza kubamo. hari ubundi buzima tuzabamo, tukabanamo n’ Imana, ibi byatumye ntekereza cyane ku ijuru, numva ngize ibishimo n’ umunezero.

Yakomeje agira ati” ibyo rero byanyibukije ko abantu bazaba muri ubu buzima babana n’ Imana, bazabaho bayiramya ndetse banayimbaza. Ariko abazaba muri ubwo buzima ari abizera Yesu Kristo nk’ umwami n’ umukiza mu bugingo bwabo, abo yapfiriye maze bakemera urupfu rwe, n’ umuzuko we, bakizera amaraso ye, ndetse n umusaraba we. ati” natekereje no ku magambo Yohani yanditse, agira ati” iby’ amaso atigeze abona, niby’ amatwi atigeze yumva, ibyo nibyo tuzabona mw’ijuru. aya magambo rero nayatekerejeho, bituma numva nakora iyi ndirimbo.

Indirimbo “NDI MURUGENDO” ikozwe mu buryo bugezweho, buzwi nka (Live Recording) aho amajwi n’ amashusho byose biba bifatwa ako kanya, mu gihe kimwe kandi mu mwanya umwe. Amajwi yayo yakozwe ndetse anatungaywa, na Ishimwe wo muri Ben Record, naho amashusho yayo atunganywa na Jadox.D.

Umva indirimbo”NDI MURUGENDO” ya N Fiston…

Related posts

Ese Koko Israel Mbonyi Yaba yarinjiye muri Iluminati? Amakuru ya Dr Paul Gitwaza na Afurika Haguruka

Editor

Umukinnyi wa filime nyarwanda Dogiteri Nsabi, yatunguranye ayoboye abandi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ibyabyukije amarangamutima y’ abafana be

Nyawe Lamberto

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki, ngo tujye gutaramira mu gitaramo cya “Family of Singers Choir”

Nyawe Lamberto

Leave a Comment