Image default
AmakuruIbitaramoIndirimboINKURU WASOMAKwamamaza

Ni Indirimbo y’ibihe Byose! Umuramyi Uwase Celine, Yashize hanze amashusho y’ Indirimbo “GARUKIRA AHO”

Umuramyikazi Uri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana “Uwase Celine” kuri uyu wa gatatu taliki 22 ukwakira 2024, nibwo yashyize hanze amashusho y’ indirimbo yise “GARUKIRA AHO”

Iyi ndirimbo ari mu njyana iryoheye amatwi” ikubiyemo amagambo yo kwibutsa abantu ko bakwiriye kureka ibyaha, bakagarukira Imana, hanyuma Imana nayo ikabagarukira. ikubiemo amagambo agira ati” Dore inka Imenya shebuja, Indogobe Ikamenya Urugo rwa Shebuja, ariko Umwana w’umuntu we ariyobagije, Ntagishaka kumvira uwamuremye. agakomeza agira ati” Garukiraho, garukiraho ugarukire Imana Iracyagutegeye Ibiganza Iravuga iti” Mwana wanjye nkunda garukiraho ugarukire Imana.

Iyi ndirimbo ikoranywe ubuhanga, amajwi yayo yatunganyijwe na Peter pro, naho amashusho atunganywa na eliel films.

Uwase Celine, asanzwe abarizwa mu itorero ry’ abadiventiste b’umunsi wa karindwi, amashuri ye yisumbuye akaba yarayarangirije mu karere ka musanze ku kigo cya ITB RUHENGERI-Nyamagumba. Uyu muramyi utanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba akomeje intego ye yo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, hirya no hino ku isi.

Umva “GARUKIRA AHO” ya Uwase Celine…

Related posts

True Promises Ministries yateguje igitaramo gikomeye yise “True Worship Live Concert”

Nyawe Lamberto

Ese koko n’icyaha kumva indirimbo z’ ibishegu ku Bakristo? Menya, usobanukirwe byose kuribyo.

Nyawe Lamberto

Twongeye guhembuka! Byinshi ku giterane’’IMANA IRATSINZE’’ cya korali JEHOVAH JIREH kigiye kuba.

Nyawe Lamberto

Leave a Comment