Image default
AmakuruAmatekaAmateraniroIbitaramoIndirimboINKURU WASOMAInyigishoUbuzima

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki, ngo tujye gutaramira mu gitaramo cya “Family of Singers Choir”

Ni gitaramo kizaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 27/10/2024, kikazabera Camp Kigali.

Nkukumbuje kuzahagera! Iki gitaramo cyiswe “UMURYANGO MWIZA’Live Concert,” kizaririmbamo umuramyi ukunzwe Israel Mbonyi, True Promises Ministry, Drups Band Family of Singers Choir, nk’uko ubuyobozi bwa FOS bwabitangaje.

Itsinda Drup Band, rizaba rihari

Iyi Choir ya Family of Singers  ishyigikiwe n’abafatanyabikorwa barimo SKOL ibinyujije mu kinyobwa cyayo kidasembuye kimaze kumenyekana nka  Maltona, hakaba hazahembwamo imwe mu miryango ikuze kandi ibanye neza.

Israel Mbonyi, azaba ahari

Dusubiye inyuma gato mu mateka, Ubusanzwe, Family of Singers ni korali yatangiye gukora umurimo w’ Imana mu mwaka wa 2009. Ikaba yaratangijwe n’abantu 12 itangirira mu muryango wa Muzehe Paul. Kuri ubu imaze kwaguka kuko imaze kugira umubare w’abaririmbyi 84.
aba, batangiriye umurimo w’ Imana mu itorero rya EPR Paroisse ya Kiyovu, ari naho ibabarizwa kugeza ubu.

Bamaze kwaguka n’ umubare wabo wariyongereye

Family of Singers Choir, Imaze gukora ibitaramo bitandukanye mu nyungu z’Ubutumwa Bwiza ndetse n’umuryango. Igitaramo cya mbere cyabereye muri Serena Hotel, naho icya kabiri kibera kuri Romantic mu gihe icya gatatu kizabera muri Camp Kigali. Mu kurushaho guha umuryango agaciro, mu mahugurwa bakora, biyambaza abantu bazwiho kugira ubumenyi buhagije mu nyigisho z’umuryango.

Ese uhise wumva udashobora gusiba iki gitaramo cy’ amateka? Reka nkurangire aho wakura amatike, dore wayasanga aha hakurikira: Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu, EPR Kamuhoza, EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro.

Kinjira bizaba ari 3000frw ku banyeshuri

Ushobora kandi kugura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.rgticket.com, ni mugihe abatuye hanze y’ igihugu cy’ Urwanda (abadiaspora) bashobora kugura tike banyuze kuri: www.radahmedia.com.
Iya make ni ibihumbi bitanu (5000Frw).

Umva indirimbo ya “Family of Singers”

Related posts

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda ‘AEBR’ ryimitse umuyobozi mushya Bishop Ndayambaje Elisaphane

Editor

MTN-NCBA-BNR na RRA bashimiwe uko bita kubuzima bwo mu mutwe bwabakozi babo

Christian Abayisenga

Umuramyi PEACE HOZY, yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya “HOZANA”

Nyawe Lamberto

Leave a Comment