Image default
Imikino

Umukinnyi wa Real Madrid n’umukunzi we biyeguriye Imana

Umusore ukomoka mu gihugu cya Brazil Endrick Felipe Moreira da Souza w’imyaka 18 uherutse kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid mu mpeshyi y’uyu mwaka akaba yafashe icyemezo abatirizwa mu mazi menshi n’umukunzi we bamaranye igihe bakundana.

Uyu musore hamwe na Gabriely Milanda w’imyaka 23 baherutse kwemeranya kubana bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga zabo ko babatijwe mu mazi menshi nk’ikimenyetso cy’uko bizera Yesu mu buzima bwabo bombi, Endrick abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ko babaye ibyaremwe bishya mu magambo aboneka muri Bibiliya yera.

Endrick yasangije abamukurikira ijambo riboneka mu Byakozwe n’intumwa igice cya kabiri umurongo wa mirongo itatu n’umunani rigira riti  “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera”.

Related posts

Cyera kabaye Pepe asezeye umupira

Mugisha Alpha

Umunsi wa mbere wa UEFA champions league usize byinshi

Mugisha Alpha

Byinshi wamenya kuri Andres Iniesta wahagaritse umupira w’amaguru

Mugisha Alpha

Leave a Comment