Image default
AmakuruIbitaramoImpamba y'ubuzimaIndirimboINKURU WASOMAKwamamaza

Korali Hoziana y’i Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Papy Clever&Dorcas na Shalom

Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge, yateguye igitaramo cy’iminsi itatu cyiswe ‘Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024’, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, gikurikira icyabaye mu 2023, kikaba kizaba kuva ku wa Gatanu tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024.

Korali Hoziana, imaze imyaka irenga 50, ikaba ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, kuri ubu imaze gushyira hanze album zirenga 10 z’amajwi n’izindi ebyiri z’amashusho. Muri izo ndirimbo harimo nyinshi cyane zikunzwe zirimo ‘Tugumane’, ‘Turagutegereje’ na ‘Mugeni wa Yesu’.

Uretse izi ndirimbo zo hambere, zakunzwe n’abatari bake, iyi korali imaze gushyira hanze izindi ndirimbo nyinshi nshya zirimo ‘Dufite Ibihamya’ ikomeje gufasha benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera.

Korali Hoziana yavutse mu mwaka wa 1967, itangirira ahitwa i Gasave ku Gisozi bigizwemo uruhare na Rev. Kayihura Jacob.

Mu 1978, Korali Hoziana yakomeje kwaguka, bigeze aho igabanywamo amatsinda abiri: abo ku Gisozi bitwa Korali Gasave na ho abagiye gukorera umurimo w’Imana i Nyarugenge bitwa Korali ya Kigali.

Iri tsinda rya Nyarugenge ryakomeje gukura, hanyuma mu mwaka wa 1980 rihindura izina ryitwa Korali Hoziana. Kuri ubu Hozaiana ifite abaririmbyi barenga 100.

Igiterane cy’uyu mwaka kirihariye, kuko kizibanda ku kwibutsa abantu kongera kugarukira Imana, binyuze mu ntego iri mu Byakozwe n’Intumwa 3:19, aho abantu bahamagarirwa kwihana no kugarukira Imana.

Korali Hoziana izafatanya na Korali Shalom na yo ibarizwa kuri ADEPR Nyarugenge, hazaba hari kandi Ntora Worship Team ndetse na Papy Clever na Dorcas.

Umuyobozi wa Korali Hoziana, Lea Mukandangizi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu bose bahawe ikaze, kandi ko yiteguye kubakira ndetse no kugirana na bo ibihe byiza byuzuye gusabana n’Imana.

Mukandangizi yongeyeho ko iki giterane kije muri gahunda yo kwizihiza no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ngo abataramenya Yesu bamumenye bamwizere.

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu guhera saa kumi, na ho ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kikazatangira saa munani z’amanywa kuri ADEPR Nyarugenge, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Mu minsi itatu y’igitaramo cya ‘Hoziana Gospel Celebration – Tugumane 2024’, abantu bose bazagira umwanya wo kwibuka ibyo Imana yakoze mu buzima bwabo, no guharanira kugumana n’Uwiteka mu rugendo rwabo rwa buri munsi.

Ni igiterane kizamara iminsi itatu

Umva indirimbo ya Korali Hoziana ….

Related posts

True Promises Ministries yateguje igitaramo gikomeye yise “True Worship Live Concert”

Nyawe Lamberto

Ben na Chance nyuma y’ibyishimo n’umunezero muri Canada, bateguje indirimbo nshya

Editor

Mbere Yo Gutarama, Fabrice Na Maya Bashyize Hanze Ibihangano Bikoranye Ubuhanga Ku Mbuga Nkoranyambaga

Editor

Leave a Comment