Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hagiye guhembwa ibigo byafashe neza abakozi babo muburyo butandukanye, Ibi bihembo byitwa People Matters Awards 2024 bikaba biri gutegurwa na People Matters Kigali Rwanda.
Amakuru yibi bihembo yatangajwe na Murenzi Steven watangije akaba anayobora ihuriro rya People matters Kigali Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15/12/2024 I Kigali kuri Home Free Hotel.
Steven yakanguriye abayobozi b’ibigo n’abashinzwe abakozi  kwandikisha ibikorwa byiza kandi biteza imbere abakozi  ibigo byabo byakoze  mu mwaka wa 2024, Kwiyandikisha byatangiye tariki 15/11 bizasozwa tariki 5/12/2024 ahazatangazwa ibigo 3 byatoranyijwe muri buri cyiciro mu byiciro 10 byose biri muri ibi bihembo
Kwiyandikisha no kubindi bisobanuro mwasura urubuga www.peoplemattersrwanda.rw aho ushobora no kutwandikira kuri email peoplemattersrw@gmail.com cyangwa ugahamagara kuri 0788323565
Irakoze Rachel ukorera ikigo MHub cyita kubuzima bwo mu mutwe yavuze ko bishimiye gushyigikira ibi bihembo kubera ko basanze ababiteguye bararebye kure kuko umukozi wese akeneye kugira ubuzima bwiza bityo bigatuma n’ikigo akorera abasha kugikorera neza kigatera imbere
Ibirori nyirizina byo gutanga ibihembo bizaba kuwa Gatanu tariki 20/12/2024 saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Four Points By Sheraton Kigali.
Ibigo bizatsinda bizahembwa ibihembo birushaho gutuma abakozi babyo bamererwa neza bityo bakarushaho gutanga umusaruro mwiza utuma ibigo bakorera bitera imbere harimo, mu bihembo harimo ibikoresho,amakarita yo guhaha mu masoko akomeye,kuruhuka mu mahoteli no gusura ahantu nyaburanga hatatse igihugu, guhabwa amahugurwa ku bakozi n’ibindi byinshi.