Image default
Imikino

Amakipe azaserukira imigabane aturukamo mu gikombe cy’isi yamaze kumenya amatsinda azakiniramo.

Kuri uyu wa kane taliki 5, ukuboza nibwo amakipe y’umupira w’amaguru azaserukira buri mugabane akomokamo mu gikombe cy’isi cy’ama club kiri mu ishusho nshya kizakinirwa muri Leta zunze ubumwe z’amerika mu mwaka utaha yamenye amatsinda azakiniramo.

Aya amatsinda akaba apanze mu buryo bukurikira.

Itsinda A cyangwa rya mbere.

Iri tsinda riherereyemo ikipe ya Palmeiras yo muri Brazil, FC Porto yo muri Portugal, Al Ahli yo mu Misiri na Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Itsinda B ariryo rya kabiri.

Iri tsinda riherereyemo amakipe nka Paris saint Germain yo mu Bufaransa, Atletico Madrid yo muri Esipanye, Botafogo yo muri Brazil na Seattle Sounders yo muri Leta zunze ubumwe z’amerika.

Itsinda C ariryo rya gatatu.

Iri tsinda riherereyemo amakipe nka Bayern Munich yo mu Budage, Benfica Lisbon yo muri Portugal Boca Juniors yo muri Argentina na Auckland city yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Itsinda D ariryo rya kane.

 Iri tsinda riherereyemo amakipe nka Flamengo yo muri Brazil, Chelsea yo mu bwongereza, Esperance de Tunis yo muri Tunisia na Club Leon yo muri Mexico.

Itsinda E ariryo rya gatanu.

Iri tsinda riherereyemo amakipe nka River plate yo muri Argentina, Inter Milan yo mu butaliyani, Urawa Red yo mu buyapani na Monterrey yo muri Mexico.

Itsinda F ariryo rya gatandatu.

Iri tsinda riherereyemo amakipe nka Fluminense yo muri Brazil, Dortmund yo mu Budage, Ulsan HD FC yo muri Korea y’epfo na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo.

Itsinda G ariryo rya karindwi.

Iri tsinda riherereyemo amakipe nka Manchester city yo mu Bwongereza, Juventus yo mu Butaliyani, Wydad Casablanca yo muri Maroke,Al Ain yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Itsinda H ariryo rya munani .

Iri tsinda riherereyemo amakipe nka Real Madrid yo muri Esipanye, FC Salzburg yo muri Austira, Al Hilal yo muri Saudi Arabia na Pachuca yo muri Mexico.

Related posts

Southampton ibonye umukinnyi mwiza

Mugisha Alpha

CAF yatanze ibihembo ku bahagarariye Africa neza

Mugisha Alpha

Petros koukuras wahoze atoza kiyovu arahamya ko yazamuye urwego

Mugisha Alpha

Leave a Comment