Image default
Imikino

Byinshi wamenya kuri Nani wahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga

Umunyabigwi w’umunya Portugal Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye nka Luis Nani mu makipe yakiniye nka Manchester United, Sporting Lisbon, Valencia n’andi akomeye yamaze gutangaza ko ahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga muri uyu mugoroba wo kuwa 8,ukuboza.

 Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze nka Instagram ye dukesha Aya makuru Luis nani yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 38 y’amavuko nyuma y’uko agize urugendo yifuzaga nk’umukinnyi wagaragaye mu makipe meza mu gihe cye, Nani yatangaje ko yishimiye urugendo yagize aho yanyuze hose mu myaka isaga makumyabiri yari amaze akina ku rwego rw’abakuze cyane ko yatangiriye urugendo rwe mu ikipe ya Sporting Lisbon mu mwaka wa 2005 agakomereza muri Manchester United yanamazemo imyaka itari micye isaga irindwi Ari nayo kipe yakiniye igihe kinini.

Uyu mugabo uri mubafashije ikipe y’igihugu cya Portugal kwegukana ihikombe cy’uburayi cya 2016 cyaberaga mu Bufaransa batsinze ubufaransa bwari bwanacyakiriye, asezeye ku mupira w’amaguru atawaye ibikombe 17 harimo UEFA champions league yatwaranye na Manchester United mu mwaka wa 2008 n’ibindi ubu akaba asezeye yakinaga mu ikipe ya Astela Amadola iwabo muri Portugal nyuma yo kuva mu ikipe ya Adana Demirpor yo muri Turkey.

Related posts

Lucas Vasquez na Real Madrid bakomeje kuba umwana n’umubyeyi.

Mugisha Alpha

Raphael Varane yerekeje kwa Fabregas

Mugisha Alpha

Umuramyi Nkomezi Alexis yongeye kuvuga ukwera kw’Imana mu ndirimbo nshya yitwa Ur’Uwera

Editor

Leave a Comment