Image default
Imikino

Juvenal wahoze uyobora kiyovu yatangaje icyamuteye kuyivamo ayikunda.

Mu kiganiro Mvukiyehe Juvenal wahoze uyobora kiyovu sport yagiranye na Radio y’igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa 12, ukuboza yatangaje impamvu zatumye adakomeza kuyobora ikipe yakundaga kurusha izindi ubu ikaba iri no mu bihe bibi byanatuma imanuka.

Uyu mugabo yatangaje ko ubwo yayoboraga ikipe ya kiyovu yari amaze imyaka itatu ayobora itari yarigeze ibura ubushobozi bwo kuyitunga gusa akaba yaraciwe intege n’abo bafatanyaga kuyobora batumvise gahunda n’imishinga yari afitiye iyi kipe yo kubashakira abakinnyi bato bagakora nk’ikipe y’ubucuruzi gusa akananizwa na bagenzi be bashakaga kuguma gutakaza amafaranga menshi bahatanira igikombe we avuga ko byari bigoye kuko Juvenal avuga ko amafaranga abanyamuryango batangaga atari gutunga ikipe byamusabaga kwikuramo andi menshi.

Uyu mugabo yavuze ko ababajwe n’ibihe bibi iyi kipe irimo kuko n’ubwo yayitukanwemo ayikunda kandi yumva afite ibyo yayifasha kugirango ive mu buzima irimo aho ikipe ya Kiyovu sport iri ku mwanya wa nyuma wa 16 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda uyu mwaka.

Related posts

NEYMAR ati “Vinicius ndamuha amahirwe kurusha abandi bose”

Mugisha Alpha

Ibintu Napoli ikoreye Victor Osimhen biteye agahinda

Mugisha Alpha

Undi mwaka wiyongereye ku yo Modric akiniye Real Madrid

Mugisha Alpha

Leave a Comment