Image default
Indirimbo

Ni Umwami; indirimbo nshya ya Reverence Worship Team yinjiza abantu muri Noheli

Itsinda ry’abaramyi , Reverence Worship Team ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa “ Ni Umwami “ Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bushimangira ko Yesu ari Umwami kandi abantu bose bakwriye kumuramya bakamuha icyubahiro.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe habura iminsi mike ngo Abakristo binjire muri Noheli, bizihiza ivuka rya Yesu Kristo. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwafasha cyane abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza muri iki gihe aho ishimangira ko “ Yesu ari Umwami w’amahoro”

Umuyobozi wa Reverence Worship Team, Ntawukuriryayo Frederic avuga ko iyi ari indirimbo y’ibihe byose ariko bahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe, kugira ngo abaramyi babe bayifashisha cyane cyane muri iki gihe cya “Noheli”

“Iyo indirimbo igiye hanze, iba ari umutungo rusange, amatorero yose n’abandi baramyi baba bashobora kuyikoresha mu materaniro no mu zindi gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana. Byumwihariko muri Yesaya 9:5 havuga ko Yesu ari Umwami w’amahoro. Ubwo nibwo butumwa bw’ingenzi twifuza gutanga muri iki gihe cya Noheli, twiteze ko iyi ndirimbo izafasha amatorero n’abakristo muri rusange guhimbaza bahamya ko Yesu ari Umwami”

Ni indirimbo yatunganijwe n’abahanga barimo Prosper Munyakuri mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yayo afatwa anatunganywa na Musinga.

Ni indirimbo ya Gatandatu iri tsinda rishyize hanze nyuma y’izindi ndirimbo zirimo Yesu ba muri jye, Muri Kristo Yesu , Inkuru y’agakiza n’izindi.

Reverence Worship Team ikorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda kuri Paruwasi ya Kicukiro. Izina Revererence bisobanura “ Kubaha Imana ” rishingiye ku byanditswe biboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaheburayo 12:28.

Reverence Worship Team ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 2012, rishinzwe n’ubuyobozi bw’itorero hagamijwe kunoza gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana mu materaniro. Kuri ubu iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera kuri 50.

Related posts

AKALIZA,Umuramyi ukiri muto, yasubiyemo indirimbo “MAJINA YOTE MAZURI” ya Naomie na Dedo ikoranye ubuhanga.

Nyawe Lamberto

Thacien Titus yasohoye indirimbo yashibutse k’urupfu rwa papa we asaba Imana kumukomeza.

Christian Abayisenga

Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bahuje imbaraga bakora indirimbo y’amateka

Editor

Leave a Comment