Umulisa Adventine ubarizwa mu itorero rya Zion Temple mu Gatenga,Ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Akirwa Subizwa Agaciro [ASA]’ ukora ibikorwa byo gufasha abana bo ku muhanda.
Kuwa Gatatu w’Icyumweru gishize taliki 21 ukuboza 2024, Akirwa Subizwa Agaciro (ASA) yongeye gushimisha abana ifasha, ibagenera ibyo kurya hamwe n’impano zitandukanye mu rwego rwo kwishimira Noheli no gusoza umwaka wa 2024 no kubategura gutangira umwaka mushya wa 2025.
Kuri ubu Umulisa Adventine, arashima Imana ko mu bana afasha harimo abamaze kugera muri Kaminuza. Uyu muryango wiyemeje gufasha aba bana hamwe n’ababyeyi babo kugera ku cyerekezo cy’ubuzima bwiza. Ubusanzwe, ubusanzwe uyu muryango ASA, ufasha abana bataye ababyeyi babo gusubirana no kubasubiza mu mashuri ukanabatangira ubwishingizi bwa mituweli buri mwaka.
Kugeza ubu uyu muryango urashimira, ko intego yawo yatangiye kugerwaho bitewe n’uko “hari abageze muri Kaminuza babikesha ASA (Akirwa Subizwa Agaciro)” nk’uko Umuyobozi Mukuru wa ASA Ev. Mulisa Adventine yabitangarije InyaRwanda.
Buri uko umwaka utashye, ASA isangira Iminsi mikuru n’abana ifasha. Ni igikorwa gishimisha aba bana na cyan ko nta handi baba bafite ho kurira Noheli na Bonane. Si ibyo gus ahubwo ibaha ubufasha burimo; ibyo kurya, kubogosha, kubaha ibikoresho by’isuku n’ibindi.
Ikindi Banaganira na bo bakamenya neza icyatumye batandukana n’imiryango yabo, bakabafasha gusubirana. Mulisa ati: “Abana bogoshwa kabiri cyangwa rimwe mu kwezi, tubaha amasabune, tukabegera tubaganiriza kugira ngo twumve icyatumye bava mu miryango yabo, abenshi tubahuza n’imiryango yabo hariho n’abasubiye mu miryango yabo.”
Ev.Umulisa Adventine yatangaje ko, abana bo ku muhanda afasha, abajyana mu ishuri ndetse akabakurikirana mu myigire yabo nuko babayeho mu buzima busanzwe.