Ni ndirimbo ikubiyemo amagambo y’inkuru y’ umugabo witwaga Mukristo. kubasomye agatabo ke, bivugwa ko yahunze umudugudu w’iwabo kubera ko yabonaga ugiye kurimbuka.
Amateka avuga ko,Umwanditsi w’iki gitabo yitwaga Yohana Bunyan. Akaba yaravukiye mu Bwongereza mu mwaka wa 1628. Se yari umucuzi, kandi Bunyan nawe yize uwo mwuga. Uyu mugabo yize imyaka mike gusa mu ishuri ry’abana, yiga gusoma no kwandika gusa.
Bivugwa ko yari afite ubwenge bwinshi bwa kavukire, ariko nta buryo yabonye bwo kwiga byinshi.
N’ubwo Yohani Bunyan yari azi kwandika no gusoma, imyandikire ye iteka yarimo amakosa menshi. Akiri umusore, Yohana yakundaga gukora ibyaha cyane, ariko yabikoraga umutima umurega, azi ko Imana izabimubaza.
Umunsi umwe yumvise bigisha ku cyaha cyo kwica isabato, yumva ijwi ry’Imana mu mutima we rimubaza riti” Urahitamo kureka iki? Kureka ibyaha byawe ukazajya mu ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gehinomu? Aya magambo yatumye agira ubwoba bwinshi; maze ariheba, yibwira ko atagishobora gukizwa.
Ku munsi ukurikiraho yahuye n’abagore batatu bakijijwe,baganiraga iby’Imana bahagaze ku irembo ry’urugo. Atangazwa n’amahoro yabo n’ubuhamya bwabo bwo kubabarirwa ibyaha no gukizwa n’Umwami Yesu, amenya ko abo bagore babonye Yesu koko, Icyakora ntiyakizwa uwo mwanya.
Yongeye guhura na Apoluoni na Bwihebe ibihe byinshi. Ndetse hari ubwo yarihafi kumera nka wa mugabo wo mu kazitiro kwa Musobanuzi. Ariko bitinze, agera ku musaraba, umutwaro umuva ku mugongo, arakizwa. Atangira kuvuga ubutumwa hose. Imana iramukoresha.
Icyo gihe mu mwaka wa 1660, himitswe umwami mushya utaremeraga ko abatararobanuriwe ubupasitori mu buryo butegetswe bavuga ubutumwa. Yohana araregwa, ajyamu rubanza bamutegeka kureka kuvuga ubutumwa. Aranga, baherako bamushyira mu nzu y’imbohe, ari naho yandikiye aka gatabo kamamaye hirya no hino mu mahanga y’ isi.
Ushaka kumenya ibindi birambuye kuri iyi nkuru, wakumva indirimbo nshya “Mukristo” ya Choir Rangurura-Adepr Biryogo, yashyize hanze kuri uyu wa gatanu taliki 3 mutarama 2025.
Ni indirimbo ikozwe mu buryo bugezweho bwako kanya buzwi nka (Live Recording) aho amajwi n’ amashusho biba bifatirwa mu gihe kimwe kandi mu mwanya umwe. Amashusho yiyi ndirimbo yakozwe na Bless World Music, imaze kwandika izina mu gutunganya no gukora indirimbo z’ amajwi n’ amashusho.
Ubusanzwe Choir Rangurura igizwe n’abaririmbyi barenga ijana, ikaba yaravutse mu mwaka w’1987, icyo gihe yatangijwe n’abana bo mu miryango ibiri yasengeraga mu Biryogo, uwo kwa Claver n’uwo kwa Pastor Atanase, bari basanzwe bakorera umurimo w’Imana mu Biryogo.
Icyo gihe, Haje kwiyongeramo ababaga muri Choir Ebenezeri yo muri Camp Kigali. Yaje gukomereza umurimo w’Imana mu cyumba cyo mu Gakinjiro i Nyarugenge, ikorerayo umurimo muri kiriya cyumba.
Choir Rangurura, yamamaye cyane mu ndirimbo yitwa “SINTINYA” harimo n’izindi nka Uwiteka umwungeri, Uwiteka ari mu ruhande rwacu,Igihe kirageze,Negamiye umugabo,Mana kira icyubahiro cyawe, Mana yanjye,Nejejwe n’Imana,Nizindi nyinshi ziri kuri album yabo ya kabiri ndetse niya gatatu wasanga kuri YouTube channel yabo yitwa Chorale RANGURURA-ADEPR Biryogo
Umva indirimbo “MUKRISTO” ya Choir Rangurura…