Nibyo koko byose bipfira mu mutwe! Ubushakashatsi buvuga ko Ubwonko bw’ikiremwa Muntu bupima ikiro kimwe n’ agarama 400, ariko buvugwaho ko “ari cyo kintu gihambaye mu byaremwe byose biri ku isi, dore ko ari kimwe mu bice bihambaye bigize umuntu, wowe ubwawe nuwo uriwe byose bituruka mu bwonko.
Murabizi kundusha! iyo umuntu akoze igikorwa cyiza, urugero nko kugira inama uwari ugiye kwiyahura bikarangira abiretse, uwakoze icyo gikorwa abantu baramushimira ndetse, bakavuga ko afite imitekerereze myiza. Nawe tekereza abantu bose bo ku isi bakora ibikorwa byiza, isi yaba Paradizo.
Ntuzatinda kubona hari n’abandi bafite imitekerereze idahwitse ndetse y’ ubugwari, bakora ibikorwa bibi kandi bishobora kugira ingaruka mbi mu mibereho ya muntu. Nonese hakorwa iki ngo aba nabo bagire imitekerereze myiza, kandi yagira ingaruka nziza ku buzima bwa muntu.
Mu Rwanda hari ibigo byinshi na za minisiteri zifasha abantu mu kubaha inama zatuma batiheba ngo baheranwe n’ agahinda kibyababayeho mu gihe runaka, ndetse bagafasha n’ abafite imitekerereze itari myiza, yagira ingaruka mbi mu mibereho ya muntu.
Muri ibi bigo harimo n’icyitwa ’Positive Thinkers’ uyu ni umuryango ufite intego yo gutuma abantu bose bahinduka beza mu mitekerereze, binyuze mu bujyanama batanga bwo gufasha no kuganiriza abantu bose mu byiciro byose batarobanuye kandi kubuntu ntakiguzi basabye.
Yitwa Muganwa Assumpta, niwe muyobozi mukuru wa ‘Positive Thinkers’ mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane taliki 09/01/2025, yagize ati’ “Ni urugendo ruhoraho, ni ukwiga, ni ukubishakisha, ni ukubimenya, ubundi ukabigenderamo.” “Umuntu wese utekereza akeneye ko imitekerereze ye iba myiza kugira ngo niba hari ikibazo ubone uko ukivamo. Niba ari ntacyo ubone ukuntu ugikumira.”
Assumpta yakomeje avuga ko bafasha abantu kwigiramo ubushobozi bwo gutsinda ibitekerezo bibi.
Ese babikora bate?
Mu bo bafasha kuganiriza, harimo n’urubyiruko bigaragara ko ruri kwibasirwa n’agahinda gakabije ndetse n’ibibazo byo mu mutwe muri iki gihe, bafatanije na za Minisiteri ndetse n’ibigo binyuranye bifite aho bihurira n’imitekerereze ya muntu.
Mu bikorwa bagira, harimo guhuza abantu mu biganiro bigamije kubafasha kwimakaza imitekerereze myiza, gusura mu ngo abakeneye kuganirizwa cyane barimo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abihebye n’abandi, bakabafasha kongera kugira icyizere cy’ubuzima.
Abagize uyu muryango bahamya ko bo bibanda ku kurinda abantu gutekereza nabi kubaganisha gukora ibibi, aho gufasha cyane abamaze kurenga icyo cyiciro.
Iyi ni nayo mpamvu biyemeje gutangira umwaka wa 2025 bategura igikorwa kizahuriza hamwe ababyifuza bose kuri Solace Minisitries Kacyiru kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama, aho abazitabira bazaganirizwa n’abarimo Hon. Dr. Frank Habineza ku nsanganyamatsiko ivuga ngo ‘Imbaraga z’imitekerereze myiza.’
Kwinjira bizaba ari ubuntu kuri bose.