
Umuhire Shadia ni umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, muri iyi iminsi uri gukora cyane kandi neza aho kuri uyu wa Gatanu yashyize hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amasgusho yise Aca Inzira.

Aganira n’umunyamakuru wa HolyRwanda.com kuri iyi ndirimbo yagize ati ” muri iyi ndirimbo Nashakaga kubwira abantu ko Imana Ica inzira nubwo waba uri mubigeragezo, Wararenganyijwe udafite uwakumva, nshaka kubwira abantu ko Imana Ica inzira nubwo byaba bitameze neza.