
Umugabo w’imyaka 35 y’ubukuru wari umukuru w’itorero yatewe icyuma na mugenzi we bimuviramo urupfo ubwo yari ari ku ruhimbi.
Ibi byabaye ku Isabato tariki ya 01 Gashyantare 2025 mu gace ka Ramoya, ku rusengero rw’abadiventist b’umunsi wa 7 rwa Ebeneza mu gihugu cya Kenya. Amakuru Citizen Digital itagaza ni uko uyu mugabo witwa Francis Opiyo yatewe icyuma na mugenzi ubwo yari amaze gusoma amatangazo y’itorero abanziriza umubwiriza.
Komanda wa polisi yo mugace ka Suba Caxton Ndunda, yemeje iby’iri yicwa rya Francis. Avuga ko byabaye mu gihe biteguraga gahunda yo kuramya imbere y’abizera b’iryo torero.
Amakuru avuga ko ubwo Francis yari asoje gusoma amatangazo, uyu mugenzi we waje amusatira maze akura icyuma muri Bibiliya akimutera mu rutugu mu ruhande rw’ibumoso.
Umuyobozi wa Polisi avuga ko intandaro ari amakimbirane ashingira ku kuba Francis yashinjwaga kuba asambana n’umugore w’ukekwaho kumwica. Ubwo yari amaze gukora ibi, yahise yijyana ku nzego zishinzwe umutekano mu gihe Francis yihutishijwe kwa muganga ari na ho yaguye.
Nduda avuga ko ukwekwa kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Magunga, asaba abantu kutihanira ahubwo bakaganira kubibazo bafitanye hagamijwe gushaka umuti mu mahoro.