
Vumilia Mfitimana, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, usengera mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindw, ku cyumweru taliki ya 02 Gashyantare 2025, yahanye isezerano ntakuka n’umugabo we Dr. Irene KOMERA, mu muhango wabereye ku itorero ry’abadiventist b’umunsi wa karindwi rya Gahogo i Muhanga.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa whatsapp, Vumiliya yifashishije emoji y’isura iseka ifite udutima mu maso yagize ati ”Imbere y’imiryango mba ndatanzwe😍”

Aba bombi bakaba bari harutse gusezerana mu mategeko
Ku itariki ya 2 Nzeri 2024, Dr. Irene yasabye Vumilia kuzamubera umugore mu birori byihariye byasozaga isabukuru y’amavuko ya Vumilia. Kuri uwo munsi w’isabukuru ye, yagize ibyishimo bikomeye ubwo yasubizaga ati: “Yego,” maze agahita yambikwa impeta y’urukundo.
Vumilia Mfitimana amaze kwamamara mu ndirimbo nyinshi zirimo Nyigisha, Amahoro, Undutira Byose, n’izindi, zose zihamya urukundo rw’Imana n’ubushobozi bwayo bwo guhindura ubuzima bw’abayizera.
Mu gitaramo yise Nyigisha Live Concert, cyabaye mu mezi make ashize, Dr. Irene ni umwe mu bamushyigikiye byimazeyo. Uretse kuba ari umufana ukomeye w’ibihangano bye, Dr. Irene yagiye agira uruhare mu bikorwa byinshi by’umuzika wa Vumilia, bigaragaza urukundo n’ubufatanye hagati yabo.
