
Uru rutonde ni urw’abakinnyi batanu ba mbere baguzwe amafaranga menshi mu igura n’igurisha ryo ku mugabane w’iburayi ryafunguwe ku italiki ya mbere mutarama 2025 rikaba ryafunzwe ku ya 3,gashyantare uyu mwaka.
1. Jhon Duran.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Colombia w’imyaka makumyabiri n’umwe yavuye mu ikipe ya Aston villa yo mu Bwongereza yerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia aho yatanzweho agera kuri miriyoni 77 z’amayero,akaba yasinye amasezerano y’imyaka itatu azamugeza mu mwaka wa 2030.
2.Omar Marmoush

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Misiri w’imyaka 25 wavuye mu ikipe ya Eintracht Frankfurt yo mu Budage yerekeza mu ikipe ya Manchester city yo mu bwongereza kuri miriyoni 75 z’amayero ku masezerano y’imyaka ine akinira iyi kipe ibitse shampiyona y’ubwongereza iheruka.
3.Kvicha Kvaraskhelia

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Georgia w’imyaka 23 yagurishijwe na Napoli yo mu Butaliyani muri Paris saint Germain yo mu Bufaransa kuri miriyoni 70 z’amayero ku masezerano y’imyaka ine.
4. Nico Gonzalez

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Esipanye w’imyaka 23 wagurishijwe ava mu ikipe ya Porto yo muri Portugal kuri miriyoni 60 z’amayero mu ikipe ya Manchester city yo mu bwongereza.
5. Galeno

Wenderson Rodriguez do Nascimento uzwi nka Galeno w’imyaka 27 ukomoka muri Brazil wagurishijwe n’ikipe ya Porto mu ikipe ya Al Ahli yo muri Saudi Arabia kuri miriyoni 50 z’amayero akaba asoje urutonde rw’abakinnyi batanu baguzee amafaranga menshi muri uku Kwa mbere.